Abanyeshuri basabwa kubyaza umusaruro ibitabo biri mu masomero
Mu gihe hakunze kumvikana imvugo ivuga ko ushaka guhisha umunyafurika amuhisha mu gitabo, aho abayikoresha baba bagaragaza ko umuco wo gusoma uri ku gipimo cyo hasi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burashishikariza abanyeshuri gukoresha neza amasomero n’ibitabo biri mu mashuri bigamo mu rwego rwo kurushaho kumenya no gusobanukirwa ibyo biga.
Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, yasabye abanyeshuri kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kuba bafite amasomero akungahaye ku bitabo bitandukanye bibafasha kwagura ubumenyi mu masomo yabo.
Yagize ati: “Twese tuzi ko gutsinda neza bisaba ubwitange n’imyiteguro ihagije. Ariko kandi, hari n’ibikoresho baba bafitiye, nko mu masomero yabo, bikwiye gukenerwa kenshi kurusha uko bikorwa ubu. Dushishikariza buri munyeshuri gusoma nibura igitabo kimwe buri cyumweru Kuko ni ibyabo.”
Meya Gasana kandi yagarutse ku kamaro ko gusoma ibitabo bitandukanye, birimo n’ibitandukanye n’amasomo y’ishuri, kuko bifasha umunyeshuri gutekereza ku rwego rwo hejuru, kugira ubuhanga mu kwandika no gutanga ibitekerezo mu buryo butomoye.
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya St Antoine Karangazi bavuga ko basanzwe bakunda gusoma ariko ubu bagiye kongera umwete no gushishikariza bagenzi babo.
Ishimwe Judith ati: “Mu by’ukuri hari igihe twirengagiza amasomero kuko dutekereza ko ibitabo byose dukeneye biri mu makaye yacu. Hari igitabo cyitwa Exploring Science, twasomye, cyatumye tumenya byinshi ku miterere y’umubiri w’umuntu. Ubu dusigaye twumva dushaka kuba abaganga. Ikindi gusoma bituma umuntu amenya ururimi kubera ko aba ari kwiga vocabularies nshya.”
Umuyobozi w’ishuri rya St Antoine Karangazi, Padiri Gakirage Jean Bosco, yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi kandi ko bazakomeza kuyishyigikira. Yavuze ko bashyizeho gahunda y’isomero aho mwarimu ajyana abanyeshuri mu isomero cyangwa nabo ubwabo bakijyana.
Yagize ati: “Umunyeshuri agomba kugaragaza ibyo yasomye, icyo yigiyemo, n’uko yumva byamufasha mu buzima bwe, gusoma iwacu ni umuco.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko iyi gahunda itagarukira kuri St Antoine gusa, ahubwo igomba kuba umuco mu banyarwanda.
Bwavuze ko kandi mu Mujyi wa Nyagatare hari isomero rusange ku buryo n’umuntu utari umunyeshuri yabona aho yicara agasoma.