Abanyeshuri 10,998 biganjemo abakobwa bitabiriye ibizamini bya Leta

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Nyakanga 2025,  kimwe n’ahandi mu gihugu hose hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A Level) ndetse n’ibisoza icyiciro rusange (O Level), aho mu Karere ka Nyagatare abanyeshuri 10,998 ari bo bitabiriye ibi bizamini.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abayobozi batandukanye bifatanyije n’abanyeshuri n’abarezi ku bigo bitandukanye by’amashuri, ku rwego rw’Akarere, ibi bizamini byatangirijwe kuri site ya G.S Cyabayaga iri gukoreraho abakandida 338.

Umuyobozi w’Akarerewungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, yavuze ko Akarere kose kabashije gutegura neza ibi bizamini ku buryo nta n’umunyeshuri n’umwe wasigaye inyuma.

Yanashishikarije abitabiriye ibi bizamini gukora baharanira gutsinda neza no gukomeza kwiyubakira ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Twishimiye ko uyu munsi ibizamini bya Leta byatangiye neza. Twagize umubare munini w’abanyeshuri barimo abakobwa n’abahungu, kandi twabashije gutegura ahantu hizewe n’abarimu b’inzobere bazakurikirana ibizamini uko bikwiye. Turashimira ababyeyi n’abarezi ku ruhare bagize kugira ngo aba banyeshuri babe bageze kuri iyi ntambwe.”

Bamwe mu banyeshurii barimo Niyonzima Jean de Dieu, wiga kuri GS Cyabayaga, ni umwe mu banyeshuri bari gukora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yagize ati: “Niteguye neza, twahawe amasomo n’ubuyobozi bw’ikigo bwadushyigikiye kuva kera. Nizeye ko nzatsinda kuko ni amahirwe yanjye yo gutangira urugendo rushya.”

Na ho Ikuzwe Patience wiga kuri G.S Isangano uri gukora ibizamini by’ikiciro rusange, yagaragaje ko biteguye neza ati: “Turashimira abarimu batubaye hafi mu masomo, baradufashije cyane. Ubu turasabwa kwishyiramo icyizere no gukora uko dushoboye. Iri ni isuzuma ritugeza ku rugero rundi mu buzima.”

Muri rusange, abitabiriye ibizamini uko bakurikirana mu byiciro ni aba bakurikira, Icyiciro rusange (O Level): Abahungu 3,478 n’abakobwa 3,793, bose hamwe bakaba 7,271. Uburezi rusange (A Level – General Education): Abahungu 1,102 n’abakobwa 1,329, bose hamwe 2,431. Imyuga n’ubumenyingiro (Technical Secondary Schools – TSS): Abahungu 452 n’abakobwa 400, bose hamwe 852. Naho Imbonezamwuga (Professional Education – PE): Abahungu 190 n’abakobwa 254, bose bakaba 444.

Abakandida bose hamwe bangana n’abahungu 5,222 n’abakobwa ni 5,776, bose bakaba 10,998.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko abakobwa ari bo benshi kurusha abahungu, ibintu abarezi n’inzego z’uburezi bishimira nk’iterambere rishingiye ku burenganzira bungana ku bana b’abahungu n’abakobwa mu burezi.