Abantu bafite ubumuga bakwiye kwitinyuka no kwinjizwa muri gahunda z’iterambere- V/mayor Murekatete Juliet

Kuri uyu wa 20/12/2018 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mme Murekatete Juliet yafunguye ibiganiro n'inyigisho ku iyinjizwa ry 'abantu bafite ubumuga muri gahunda z'iterambere, asaba abafite ubumuga kwitinyuka no kuva ku muco wo kwiheza muri gahunda za Leta,anaboneraho gusaba abantu bose kuzirikana abafite ubumuga muri gahunda z'iterambere.

 

Umuyobozi w'Akarere wungirije hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga, Bwana Emmanuel Ndayisaba  banasuye Koperative y'abantu bafite ubumuga ikorera ubudozi, ubukorikori no gutunganya imisatsi mu mujyi Nyagatare

 

Bwana Sam Badege, Umuhuzabikorwa w' Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyagatare  arishimira ko abaturage benshi bamaze guhindura imyumvire ku bantu bafite ubumuga bakaba bigatera abantu bafite ubumuga gutinyuka,bakaniteza imbere ndetse na Leta ikaba isigaye ibaba hafi ikanabitaho.

Itegeko n° 01/2007 ryo kuwa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange

Ingingo ya 11 y’iri tegeko rigena ko “ Ufite ubumuga afite uburenganzira ku burezi buboneye hakurikijwe imiterere y’ubumuga bwe. Abafite ubumuga butabemerera kwigana n’abandi, Leta cyangwa ibigo byita ku bafite ubumuga bibashakira uburyo bwo kwiga mu ishuri ryihariye kandi bakagira abarimu babyigiye cyangwa babihuguriwe n’ibikoresho byabugenewe.”

Ingingo ya 14 y’iri tegeko ivuga ko “Ufite ubumuga yoroherezwa na Leta uburyo bwo kwivuza harimo no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo iyo zikenewe”

 Ingingo ya 18 iteganya ko “ Nta vangura iryo ariryo ryose rigomba gukorerwa ufite ubumuga ku byerekeye umurimo.Iyi ngingo igena ko ufite ubumuga ahabwa amahirwe yo kubona umurimo kuruta utabufite iyo banganya ubushobozi mu kazi cyangwa banganyije amanota mu ipiganwa. Ingingo ya 19: Igihe bibaye ngombwa kandi kubera impamvu z’akazi gusa, ufite ubumuga agenerwa ahantu ho gukorera hatabangamiye imiterere y’ubumuga bwe kandi hatabangamira imibereho ye muri rusange.”

Ingingo ya 21 ivuga ko “Ibigo byita ku bafite ubumuga n’ibigo by’amashuri muri rusange, bigomba kugira imyanya yihariye igenewe ibikorwa byorohereza abafite ubumuga ku birebana n’umuco, imyidagaduro n’imikino ndetse n’abatoza babihuguriwe”

Ingingo ya 22 ivuga ko “ Abafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kwibumbira mu mashyirahamwe yihariye yerekeye imikino, umuco n’imyidagaduro”  mu gihe  Ingingo ya 23 y’iri tegeko itegeka Ufite ubumuga yoroherezwa uburyo bwo gukora no gukurikira imikino, sinema, ikinamico n’indi myidagaduro.

Ingingo ya 25 y’iri tegeko itegeka ko “Inyubako zikorerwamo serivisi zitandukanye zigenewe abaturage zigomba kuba ziteye ku buryo zorohereza abafite ubumuga kugera aho izo serivisi zitangirwa. Iteka rya Minisitiri ufite ibikorwa remezo mu nshingano ze rigena igihe n’uburyo bigomba gukorwa Ingingo ya 26: Serivisi zigenewe abaturage zijyanye no gutwara abantu n’itumanaho zigomba korohereza abafite ubumuga. Imvugo z’amarenga, inyandiko ya ‘‘braille’’ n’ubundi buryo bufasha abafite ubumuga mu itumanaho, igihe bishoboka, bigomba gukoreshwa mu nama, mu makuru no mu bindi biganiro mbwirwaruhame.”

Ingingo ya 27 itegeka ko “ Umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.”

 

Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare habarurwa abantu bafite ubumuga bagera kuri 41,379