Abana 21 bari baravuye mu ishuri bahawe ibikoresho barisubizwamo
Mu Murenge wa Mimuri, abana 21 bari baravuye mu ishuri bahawe ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, amakaramu n’ibindi kugira ngo basubire mu masomo yabo.
Iki gikorwa cyabereye mu nteko z’abaturage, ubwo hanatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, ku nsanganyamatsiko igira it: “Ihame ry’uburinganire inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza jandi rirambye.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwabwiye abaturage ko nta mwana ugomba gusigara inyuma mu bijyanye n’uburezi, kandi ko ababyeyi ko aribo ba mbere bafite inshingano zo kohereza abana ku ishuri, kuko ari bo mbaraga n’icyizere cy’ahazaza.
Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, yavuze ko gusubiza abana ku ishuri ari inshingano ikomeye kandi ari ishingiro ry’ahazaza h’Igihugu.
Yagize ati: “Umwana ugaruwe ku ishuri ni inyungu ku muryango we, ku karere ndetse no ku gihugu cyose. Ntabwo tugomba kurebera abana bata ishuri, ahubwo tugomba gufatanya n’ababyeyi bose kugira ngo buri mwana yongere agere ku ishuri, kuko ari ho ahurira n’ubumenyi buzamufasha kubaka ejo hazaza heza.”
Mu Murenge wa Mimuri wonyine, abana 319 bamaze gusubizwa mu mashuri, harimo na bariya 21 bahawe ibikoresho by’ibanze.
Ubuyobozi bwaboneyeho gusaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri bigaho, bakareka kubadindiza kuko abandi bana amasomo bayatangiye.
Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwongeye gusaba ababyeyi n’abarezi bose gushyira imbere inyungu z’umwana, bagakomeza kumufasha kujya ku ishuri buri munsi, kugira ngo intego yo kugira abana bose mu mashuri izagerweho, bityo uburezi bukomeze kuba inkingi y’iterambere rirambye ry’Igihugu.