Abamotari bo muri Nyagatare biyemeje kwinjira muri gahunda ya Ejo Heza

Abamotari bakorera mu Karere biyemeje kwitabira gahunda ya Ejo Heza, mu rwego rwo gutegura amasaziro meza, kwiteza imbere no kurushaho kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza habo n’Igihugu muri rusange.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwiswe “Motari Time”, bwabereye kuri Sitade ya Nyagatare kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025 bwitabirwa n’abamotari bo mu mirenge yose igize aka karere. Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare, Polisi y’u Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bugamije kumva ibibazo abamotari bahura na byo mu kazi ka buri munsi, ndetse no kubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere.

Mu butumwa bwe, Katumba Bernard, Umukozi wa RSSB ushinzwe gahunda ya Ejo Heza, yasabye abamotari gufata iya mbere mu kwizigamira, anabibutsa ko igihe cyiza cyo gutangira ari ubu bakiri bato kandi bagifite imbaraga.

Yagize ati: “Kwizigamira si ibintu by’abakire cyangwa abafite umwanya, ni iby’abantu batekereza ejo habo. Abamotari mufite amahirwe yo kubona amafaranga buri munsi, nimuyakoreshe neza mutegura amasaziro meza. Nta muntu ugomba gutegereza guhera igihe atakibasha gukora ngo atangire gutekereza ku buzima bwe.”

Bamwe mu bamotari barimo Iramukunda Cedric na Ntwari Fils De Dieu, bamaze igihe kinini muri uyu mwuga. Iramukunda yavuze ko yigeze kugira ikibazo cy’uburwayi agahagarika akazi igihe kirekire, ariko ko atari afite amafaranga yizigamiye, bityo bigatuma agira ibibazo bikomeye.

Yagize ati: “Namenye akamaro ko kwizigamira nyuma yo guhura n’ikibazo ntari niteguye. Ubu ngiye gutangira muri Ejo Heza kugira ngo nibura nkomeze nzirikane ko ubuzima bugira impinduka.”

Ntwari Fils de Dieu we yavuze ko Ejo Heza ari nk’icyizere cy’ejo hazaza ati: “Ubundi twakoraga tutazi iyo tujya, ariko ubu turagenda dusobanukirwa. Kwizigamira ni umutekano ku buzima bw’ejo.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, SSP Evode Nkurunziza yavuze ko yahuza gahunda ya Ejo Heza n’iyindi ya Gerayo Amahoro isanzwe ishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukumira impanuka.

Yagize ati: “Utageze aho ugiye amahoro ntiwazagera mu zabukuru. Iyo utizeye umutekano w’ubuzima bwawe, n’ejo hazaza ntihaba heza. Ni yo mpamvu tugomba gufata ingamba zo kwizigamira no kwitwararika mu kazi kacu ka buri munsi.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimangiye ko abamotari bagomba kurangwa n’isuku ku mubiri no ku binyabiziga batwara. Yabibukije ko iteka bazakenera umutekano n’imibereho myiza, ndetse abasaba gufata umwanzuro wo kujya mu Ejo Heza bakiri bato.

Yagize ati: “Ntabwo mukwiye gukomeza gukora mutazi aho mwerekeza. Ahazaza heza ntabwo habaho ku bw’ibitangaza, habaho ku bw’imyanzuro ifashwe kare. Ni yo mpamvu dushishikariza buri wese muri mwe kugira uruhare mu kwiyubakira Ejo heza.”