Abamotari baremeye inka Karigirwa warokotse Jenoside
Abamotari bo mu Karere baremeye inka Karigirwa Kandida, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko yari agize ibyago byo gutakaza inka yari yahawe n’ibitaro bya Gatunda mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Karigirwa yari yarishimiye cyane iyo nka nk’impano izamufasha mu mibereho, ariko ku wa Kane w’icyumweru gishize, abagizi ba nabi bagerageje kuyiba barayitema bikomeye. Icyakora, ibikorwa byabo by’ubujura ntibyabashije kugera ku cyo bateganyaga kuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabafashe uwayitemye ashaka kuyiba.
Karigirwa Kandida, wari usanzwe afite agahinda katurutse ku kuba yarabuze impano ye, yavuze ko anyuzwe cyane n’iki gikorwa cy’ubugiraneza, ashimira cyane abamotari ndetse n’abayobozi bamwibutse mu gihe cy’akababaro.
Ati: “Nari mfite intimba ikomeye, ariko uyu munsi mfite ibyishimo. Nta magambo ahagije mfite yo gushimira abamotari, abayobozi ndetse n’abandi bose bagize uruhare ngo nongere kubona inka. Imana ibahe umugisha.”
Nyuma yo kumva aya makuru, Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye na Koperative y’Abamotari bo muri Nyagatare, bayobowe na Tumwesigye George, bamushyikirije indi nka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet yashimiye abamotari ku bw’urugero rwiza bagaragaje mu gufasha abarokotse Jenoside, anabasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Kugirira nabi umuntu Leta yafashije ni amahano akomeye, kandi ayo marorerwa ntazihanganirwa. Dufite inshingano zo gufatanya nk’abaturage b’igihugu cyacu mu kubaka ubumwe, gukomeza gufasha abarokotse, no guhashya uwashaka gusubiza Igihugu inyuma.”
Perezida w’abamotari bo muri Nyagatare Tumwesigye George, yavuze ko iki gikorwa kigamije kugaragaza ko abamotari atari abantu bahugiye gusa mu kazi ko gutwara abagenzi, ahubwo ko bafite n’umutima wo gufasha no kubaka sosiyete ibanye mu mahoro. Yongeyeho ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’ubumwe bw’igihugu.