Abakuru b’imidugudu bo muri Karangazi biyemeje kurushaho kwesa imihigo
Abakuru b’Imidugudu bo mu Murenge wa Karangazi, biyemeje kurushaho gukorera ku ntego kuko basanze bitanga umusaruro, nyuma y’umwiherero wihariye wahuje abakuru b’imidugudu, abayobozi b’Utugari, ubuyobozi bw’Umurenge hagamijwe gushyira umuturage ku isonga wishimye, utekanye, uteye imbere kandi ufite isuku ndetse uhamya ubumwe nk’imbaraga z’iterambere.
Ni umwiherero witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen n’Abayobozi b’Ingabo na Polisi.
Umuyobozi w'Akarere Gasana Stephen yashimye cyane uruhare rw’abakuru b’imidugudu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere, avuga ko ari bo nkingi ya mwamba y’iterambere ryegereye abaturage.
Yagize ati: “Abakuru b’imidugudu ni ijisho ry’ubuyobozi. Imihigo yacu twese ni uko baba bahari, badufasha gushyira mu bikorwa ibyo tuba twiyemeje gukorera abaturage. Turabasaba ko bakomereza aho ndetse bagashyiramo izindi mbaraga bijyana no guhanga udushya kandi bagaharanira kuba umudugudu utarangwamo icyaho nka Gakoma.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Jeanne Nyirahabimana, nawe yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego zose aribwo musingi w’iterambere rirambye, asaba abakuru b’imidugudu gukomeza gutanga urugero rwiza mu gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no gukumira ibibazo by’umutekano muke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yashimye uruhare rw’abayobozi b’utugari n’abakuru b’imidugudu mu gutuma umurenge uza ku isonga mu mihigo, avuga ko barajwe ishinga no kurushaho gukorera abaturage.
Yagize ati: “Uyu mwaka twiyemeje gukuba kabiri imbaraga. Dukomeze kuba hafi y’abaturage, tubakemurire ibibazo, dutange serivisi inoze kandi vuba.”
Mu rwego rwo kugaragaza ishyaka ryo kurushaho gukora neza, abakuru b’imidugudu bose bo mu Murenge wa Karangazi biyemeje kongera umurego mu nshingano zabo, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n’isuku, umutekano, ubwisungane mu kwivuza (mituweli), uburezi, n’iterambere rusange.
Umukuru w’Umudugudu wa Kageyo, mu Kagari ka Kizirakombe, Mbangukira Daniel, yavuze ko bishimira kuba barabashije gusohoza umuhigo wa Mituweli y’umwaka wa 2025-2026 ku kigero cya 102%, ndetse ko ubu bamaze no gutangira gukusanya umusanzu wa mituweli y’umwaka wa 2026-2027.
Yagize ati: “Ibi tubikesha ubufatanye n’abaturage bacu ndetse n’ubuyobozi buturangamiye umunsi ku wundi. Turakomeza gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Nta rindi banga n’uko dufatanya nk’abaturage, kandi burya ngo abashyize hamwe ntakibananira. Ubu twatangiye umwaka 2026-2027, byose birashoboka kuko abaturage nyoboye babyumva mbere y’uko mbibabwira.”
Abakuru b’imidugudu n’abayobozi b’utugari bahize abandi mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2024-2025 bahawe ishimwe n’indangamanota, bashimirwa ubwitange n’ubushake bagaragaje.
Umurenge wa Karangazi utuwe n’abaturage 96,915 mu ibarura riheruka rya 2022, ugizwe n’utugari 11 n’imidugudu 53. Umuhigo wa mituweri 2025-2026, Karangazi igeze kuri 43.2% mu gihe umurenge wa mbere mu Karere ari Rukomo iri kuri 76%.