Abakunzi ba Sunrise FC bishimiye kuyibona iwabo mu Mirenge yabegereye
Abakunzi b’ikipe ya Sunrise FC barifuza kongera kuyibona mu kiciro cya mbere, ni mu gihe iyi kipe ikomeje kwegera abakunzi bayo no kubashishikariza kongera kuyishyigikira kugira ngo isubire mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni muri gahunda yiswe “Sunrise yacu iwacu” yatangijwe kugira ngo ikipe ibashe gukinira hafi y’abafana bayo bo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, aho ikomeje gukina imikino ya gicuti n’amakipe y’imirenge itandukanye.
Ku ikubitiro, Sunrise FC yakinnye n’Umurenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, itsinda ibitego 5-1. Yakurikiyeho gukina n’Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Kuri iki Cyumweru, iyi kipe yongeye gukina na Rwimiyaga, na wo wo muri Nyagatare, umukino warangiye Sunrise itsinze ibitego 3-1.
Abakunzi b’iyi kipe bagaragaje ibyishimo byo kongera kubona ikipe yabo iri hafi yabo, banavuga ko bafite icyizere ko mu gihe cya vuba izongera kwigarurira umwanya mu cyiciro cya mbere.
Munyaneza Eric, umwe mu bakunzi ba Sunrise FC wo mu Murenge wa Karangazi, yagize ati:”Twishimiye cyane ko ikipe yacu yongeye kuza kudusura. Twabuze uburyo bwo kuyegera kuva yajya mu cyiciro cya kabiri, ariko ubu turabona neza ko iharanira gusubira mu rwego rwo hejuru. Turi kuyishyigikira uko dushoboye kugira ngo izamuke.”
Undi mufana, Mukarugwiza Chantal wo mu Murenge wa Rwimiyaga, na we yagize ati:
“Sunrise FC ni ikipe yacu, ni ishema ryacu nk’abaturage ba Nyagatare na Gatsibo. Turashaka kuyibona mu cyiciro cya mbere kuko niho ikwiye. Abakinnyi bafite ubushake, abafana natwe turi inyuma yabo.”
Perezida wa Sunrise FC, Mushatsi Clever, yashimiye cyane abakunzi ba Sunrise uburyo bakomeje kugaragaza ubwitange mu kuyishyigikira, anavuga ko intego nyamukuru ari ukugarura ikipe ku rwego rwo hejuru,
Ati: “Intego yacu ni imwe: kugarura Sunrise FC mu cyiciro cya mbere. Abafana bacu bari kudufasha cyane muri iyi gahunda ya Sunrise yacu iwacu, kandi twizeye ko ubu bufatanye buzaduha imbaraga zo gusubira mu makipe akomeye mu gihugu.”
Ni m ugihe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, wari witabiriye uyu mukino, yashimangiye ko ubuyobozi bw’Akarere buzahora hafi y’iyi kipe:
Ati: “Sunrise FC ni iyacu. Ni ikipe iduhuza, itanga ibyishimo kandi inateza imbere impano z’urubyiruko rwacu. Niyo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kuyishyigikira kugira ngo isubire mu cyiciro cya mbere kandi igire uruhare mu iterambere ry’imikino n’ ubukungu muri rusange.”