Abakozi bashya ba DASSO 50 bakiriwe mu kazi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwakiriye ku mugaragaro abakozi bashya ba DASSO 50 bagiye gutangira inshingano zo kunganira Akarere mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, ndetse no gufasha mu gukumira ibyaha.
Mu ijambo ry’ikaze mu kazi, Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, yashimiye aba bakozi bashya ku cyemezo bafashe cyo kwitangira Igihugu binyuze mu kazi ko gucunga umutekano.
Yagize ati: “Uyu munsi ni intambwe ikomeye ku karere kacu kuko twakiriye abakozi bashya 50 baje kudufasha mu kazi ko gucunga umutekano. Kuba mweretse Igihugu cyanyu ubwitange mukemera kuba ba DASSO, bisobanuye ko mwiyemeje kurangwa n’ubunyangamugayo, umurava n’ikinyabupfura mu kazi.”
Meya Gasana yakomeje abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo, gukorera abaturage bose ntawe basumbanya no kuba intangarugero mu mibanire. Ati: “Abaturage bazajya bababona nk’intwari zibahora hafi, zibaha icyizere kandi zibatoza gukunda amahoro.”
Lt.Col. Mutagomwa Emmanuel, uhagarariye ingabo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, yagarutse ku ruhare rw’aba bakozi bashya mu kwimakaza umutekano usesuye.
Yagize ati: “Abanyarwanda twese tugomba kumenya ko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere. Kuba aka karere kabonye abakozi bashya ba DASSO, ni amahirwe yo gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’abaturage. Tubitezeho gukorana umurava no kugira ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo abaturage barusheho kwizera inzego zibakurikirana.”
Aba ba DASSO 50 baje basanga abandi bari basanzwe mu kazi muri aka Karere, kugeza Ubu habarirwa aba DASSO 175, harimo 35 b’igitsina gore na 140 b’igitsina gabo.