Abakozi 5 b'Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe , Ubuyobozi bw’Akarere ka bwashimiye aba DASSO batanu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bw’akazi bakoze mu kurinda umutekano w’abaturage, mu muhango wo kubasezeraho

Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen yashimye uruhare bagize mu gukomeza umutekano no gutanga serivisi nziza mu Karere.

Yagize ati: “Uyu munsi turashimira bagenzi bacu bakoze akazi k’indashyikirwa. Umutekano ni inkingi ya mwamba mu iterambere, kandi aba batubereye urugero mu guharanira umutekano n’amahoro mu Karere kacu.”

Meya kandi yasabye abagiye mu kiruhuko gukomeza gutanga inama no gufasha abakiri mu kazi kugira ngo umutekano n’iterambere birusheho gutera imbere mu Karere ka Nyagatare.

Uwari usanzwe ari umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Nyagatare uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru,  Mugabo Faustin, na we yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage, avuga ko yishimira kuba yarabaye umwe mu bashyira umutekano imbere kandi ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bazakomeza gufatanya n’Abanyarwanda bose mu kubaka Igihugu.

Yagize ati: “Ndashimira buri wese twakoranye. Gucunga umutekano ni umurimo w’ubwitange, kandi twishimira ko twatanze umusanzu wacu mu kubaka Igihugu cyacu. Nubwo tugiye mu kiruhuko ntabwo tuzatatira kubaka u Rwanda hamwe n’abandi baturwanda bose.”

Aba badasso batanu bagiye mu kiruhuko k’izabukuru barimo Faustin Mugabo, Gikoko Jeanne, Ntukanyagwe Antoine, Ntakibanoza Innocent na Ngaboyumwami Tito; bakaba bahawe n’ibyemezo by’ishimwe.