Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere bari mu mwiherero n’ubuyobozi bw’Akarere ugamije kugira Nyagatare Akarere ntangarugero

Kuri uyu wa 21 Mata 2018 abagize Inama Njyanama batangiye umwiherero w’iminsi ibiri ufite intego  “Duharanire kubaka Akarere ntangarugero” wabahuje n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’amashami y’imirimo  mu Karere hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

 

Uyu mwiherero watangijwe na Guverineri w’Intara, Hon.Fred MUFULUKYE ashimira abawuteguye n’abawitabiriye kuko ari inzira yo gushaka icyahindura Nyagatare ifatwa nk’iy’umwihariko kubera ubukungu bw’Aka karere n’abo kakira, ikaba Akarere ntangarugero kuko ubushobozi kabufite ahubwo hakenewe gushingira kuri aya mahirwe Akarere gafite mu kugera ku iterambere rishingiye ku muturage.

 

Uyu mwiherero uri kubera kuri Muhazi Beach Resort mu karere ka Rwamagana watangijwe na Guverineri w’Intara, abawitabiriye bunguranye ibitekerezo ku biganiro bitandukanye birimo:

1.      Inzira yo kwesa imihigo cyatanzwe n’impuguke zo mu kigo cy’ubushakashatsi cya IPPAR

2.      Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imikorere mu karere cyatanzwe n’umushakashatsi mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza, RGB

3.      Ibibazo bibangamiye umutekano w’abaturage bikigaragara mu karere

 

Abitabiriye uyu mwiherero banagejejweho ikiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ku bigigomba kwitabwaho n’ubuyobozi kugira ngo Akarere kabe intangarugero.

 

Abitabiriye uyu mwiherero kandi bagejejweho ikiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda cyatanzwe na Col.Rugambwa Albert, Umuyobozi wa Brigade ya 402 ikorera mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana. Col.Rugambwa yasabye abitabiriye uyu mwiherero kwigira ku masomo bahawe n’abitanze batizigama mu rugamba rwatangiriye mu karere ka Nyagatare kugira ngo buri wese akorere Igihugu agamije kugiteza imbere.

 

Nyuma y’ibi biganiro no kungurana ibitekerezo  mu matsinda, abitabiriye uyu mwiherero w’iminsi ibiri bazafatira hamwe ibyemezo bigamije iterambere ry’Akarere kandi iri terambere rikagerwaho byose bigamije kugira Nyagatare Akarere ntangarugero.