Abajyanama batoye Komite Nyobozi y’Akarere
Mu matora yo kuri uyu wa 29 Kamena 2018 yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere hanatowe abagize Komite Nyobozi y’Akarere bahita banarahirira inshingano.
Nyuma yo kubarura amajwi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa MBANDA yemeje ibyavuye mu matora yagize MUSHABE D. Claudian umuyobozi w’Akarere, RURANGWA Steven aba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu naho Murekatete Juliet aba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Nyuma yo gutorerwa inshingano zo kuyobora Akarere, abatowe barahiriye imbere ya Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare bahita banatangira inshingano.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba MUFULUKYE Fred, wari witabiriye uyu muhango wo gutora abagize Komite Nyobozi y’Akarere basimbura abaherutse kwegura kuri iyi myanya ku mpamvu zabo bwite, yashimiye abatowe ndetse n’ababatoye asaba aba bagize Komite Nyobozi kurushaho gukorana no gukora cyane mu kugeza Akarere ku iterambere no guhindura imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere, MUSHABE Claude yashimiye abamutoye anasaba abajyanama n’abaturage ba Nyagatare muri rusange kuzamufasha kugera ku ntego ze zo gukomereza aho abamubanjirije bari bagejeje mu guteza imbere Akarere ka Nyagatare nk’agafite Umujyi wunganira uwa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere MUSHABE Claude asimbuye Umujyanama NIYONZIMA George wayoboraga Akarere by’agateganyo nyuma y’uko uwari umuyobozi wako MUPENZI George hamwe n’abari bamwungirije KAYITARE Didas na MUSABYEMARIYA Domithille beguye kuri iyi myanya tariki ya 30 Gicurasi 2018 bakaba basimbuwe na RURANGWA Steven na MUREKATETE Juliet uko bakurikirana.