Abajyanama b’ubuzima bagejejweho amashanyarazi akomoka ku zuba

Abajyanama b'ubuzima bashyikirijwe amashanyarazi
Ubwo umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Musabyemariya Domithille yashyikirizaga abajyanama b’ubuzima 1620 ibikoresho bizifashishwa mu kubagezaho amashanyarazi akomoka ku zuba yabashimiye uruhare rwabo mu kugabanya indwara no guteza imberehe ubuzima.   Ku nkunga ya Minisiteri y’ubuzima, abajyanama 1620 muri 1889 bo mu karere ka Nyagatare ni bo bari bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. Aba ni bo bazafashwa gushyira  aya mashanyarazi mu ngo zabo babifashijwemo n’Inkeragutabara kandi umujyanama w’ubuzima akaba nta kiguzi yakwa.   Madamu Musabyemariya Domithille kandi yasabye abajyanama b’ubuzima gukomeza umurava n’ubwitange bagira mu kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda babagana aho batuye, anabasaba gukomeza guhesha agaciro izina bahawe ry’ “Impeshakurama” banagahesha igihugu cyabizeye kikabaha izo nshingano.   Abajyanama b’ubuzima ni abakorerabushake bahuguriwe gutanga ubuvuzi bw’ibanze bakaba barashyizweho hagamijwe kwita, by’umwihariko, ku buzima bw’abana n’ababyeyi. Kuva aba bajyanama b’ubuzima batangira kwita ku baturage, imfu z’abana bato n’iz’ababyeyi babyariraga mu ngo zaragabanutse, abaturage bamenye kunoza imirire, isuku yariyongereye kandi bafasha ababagana kubasuzuma indwara no kubaha imiti y’ibanze iyo bibaye ngombwa ko atoherezwa kwa muganga.