Abajyanama b’ubuzima 108 n’abaganga 20 basoje amasomo y’ururimi rw’amarenga bitezweho guha service nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Nyuma y’amahugurwa yatangiye tariki ya 28 Gashyantare aba bajyanama b’ubuzima n’abaganga bahawe ku rurimi rw’amarenga, kuri uyu wa 21 Werurwe bahawe impamyabumenyi bakaba bitezweho gutanga service nziza ku bantu bose hatitawe ku bumuga bafite kuko ikibazo cy’ururimi rwo kuvugisha abafite ubwo kutumva no kutavuga cyakemutse.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Musabyemariya Domithille, washyikirije aba baganga impamyabumenyi yashimiye VSO-Rwanda ku nkunga yatanze kugira ngo aya mahugurwa agende neza, anasaba abahuguwe gukoresha ubumenyi bungutse mu guha service nziza ababagana harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Aba baganga bigishijwe ururimi rw’amarenga n’abarimu bigisha mu ishuri rya Umutara Deaf School ryigisha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, riherereye mu murenge wa Gatunda.
Madamu Musabyemariya Domithille kandi yashimiye Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga (RUD) ku nkunga yaryo n’igitekerezo cyiza cyo guhugura abantu bafasha abanyarwanda barimo n’abafite ubumuga umunsi ku wundi.
Nyuma y’icyiciro cy’aba barangije amahugurwa ku rurimi rw’amarenga, byitezwe ko hazanahugurwa abaturage bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ndetse n’abandi bakozi bakora muri service zibahuza n’abaturage benshi barimo n’abafite ubumuga.