Abahuguriwe kuba abubatsi b’amahoro bagira uruhare mu guhosha amakimbirane

Mu rwego rwo kubaka sosiyete nyarwanda ishingiye ku mahoro, ubworoherane n’ubwiyunge, abaturage bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo bahawe amahugurwa agamije kubahindura abubatsi b’amahoro mu miryango, mu mashuri n’ahandi, bikaba bimaze gutanga umusaruro.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’umuryango AEGIS Trust, bamwe mu bayitabiriye batangaza ko bamaze guhosha amwe mu makimbirane yari amaze igihe mu miryango no mu mashuri.

Niyonsaba Claudine, utuye mu Murenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, avuga ko nyuma yo guhugurwa, yahise abona ko hari byinshi yakoraga bitubakaga amahoro.

Ati: “Nari nsanzwe nita ku kazi kanjye, ariko hari ibibazo byari hagati y’abaturanyi bituruka ku kugongana kw’imyumvire. Nyuma yo guhugurwa, narabasanze, ndabaganiriza, ubu babanye neza ndetse baranabigaragaza. Ikindi no ku ishuri nigishaho, nta makimbirane akiba mu banyeshuri. Twarabikemuye ibu ni amahoro gusa.”

Undi witwa Nigena Jonas wo mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yahagaritse amakimbirane hagati y’abavandimwe bari bashyamiranye kubera imitungo.

Yagize ati: “Amahugurwa yatumye menya gutega amatwi no gukemura ibibazo bitarakura. Nahuye n’abavandimwe bashwaniraga imitungo, mbasaba ko twicara tukaganira. Ubu barasangiye byose, kandi bampa icyubahiro nk’aho ndi umuhuza uhoraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, ashima cyane uruhare rw’aba bubatsi b’amahoro bagira muri sosiyeti.

Ati: “Uburyo aba bavandimye bakora, babyitabiriye n’uruhare bagaragaza mu gukemura amakimbirane atari make, ni igihamya ko ibyo bakuye mu mahugurwa babyumvise. Tubona ko mu gihe abaturage baba bafite ubushobozi bwo kuganira, kuganiriza abandi no kubahuza, birushaho kubaka amahoro arambye. Turanashima cyane kandi bakomereze aho, natwe ntabwo tuzabatererana, uzahura n’ ikimurushije imbaraga, azatumbwire tumufashe.”

Yashimiye AEGIS Trust ku bufatanye bukomeye bagaragaza, anasaba ko ayo mahugurwa yagera no ku bandi baturage batandukanye.

Umukozi wa AEGIS Trust ushinzwe guhuza ibikorwa byayo, avuga ko amahugurwa batanga azagenda yiyongera ku buryo aba bubatsi b’amahoro bazajya bagera kuri ruri rugo.

Ati: “Iyo tubahuguye nk’uku tuba tubatumye kutubera aho tutari cyangwa aho abayobozi n’inzego z’ibanze batari ariko muri bwa bufatanye. Dukorera mu Gihugu hose kandi dukurikuje uko iminsi ugenda, bitanga umusaruro. Gahunda ni ukubaka u Rwanda rw’amahoro.”

Aba bubatsi b’amahoro, bagendera ku ndangagaciro zirimo kumva no kwakira abandi, kuganira mu mahoro, kumva amateka n’uruhare rwa buri wese mu kubaka ubumwe, bikajyana no gushishikariza abaturage kuba abafatanyabikorwa mu gukemura amakimbirane bakoresheje uburyo bwo kuganira aho gukoresha imbaraga cyangwa guhangana.