Abahinzi n'abafatanyabikorwa mu buhinzi barakangurirwa gutegura neza igihembwe cy'ihinga 2020B no gufata neza umusaruro w'igihembwe 2020A
Kuri uyu wa 22/1/2020 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Bwana Rurangwa Stephen, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’abafatanyabikorwa mu buhinzi, yayoboye inama itegura igihembwe cy'ihinga 2020B.
Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa mu buhinzi batandukanye barimo n'abajyanama b'ubuhinzi, abayobozi b'amakoperative y'abahinzi,abatubuzi b'imbuto n'abacuruzi b'inyongeramusaruro hamwe na bamwe mu baguzi b’umusaruro w’abahinzi.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu atangiza iyi nama yashimiye ubufatanye n'uruhare rwa buri wese mu buhinzi,bityo Akarere kakaba karongeye kuba aka mbere mu gihugu kashimiwe kugira umusaruro mwinshi mu mwaka 2019 n'igihembwe cya mbere 2020A kikagenda neza. Yabwiye abitabiriye iyi nama ko umusaruro wabonetse udakwiye gutuma abantu birara ngo bumve ko uhagije ahubwo ko bagomba kurushaho kunoza ubuhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere mu bwinshi no mu bwiza.
Abahinzi bakanguriwe gufata neza umusaruro kugira ngo ugere ku isoko ufite ubuziranenge no kwirinda kugurisha imyaka itarera neza ku bacuruzi babahenda(kotsa).Ubu amakoperative 22 y'abahinzi amaze gusinya amasezerano na sosiyete zizabagurira umusaruro w'igihembwe cy'ihinga 2020A.
Abahinzi kandi barakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe ya "Smart Nkunganire" bashyiriweho na Leta, bagakoresha inyongeramusaruro zizewe kugira ngo babone umusaruro ukwiye bityo bihaze mu biribwa banasagurire isoko, biteze imbere, banasabwa kwirinda gutera imbuto zitizewe. Mu rwego rwo gufata neza umusaruro, amakoperative y’abahinzi yasabwe gutegura ibibanza bizubakwaho ubundi bwanikiro buzubakwa muri uyu mwaka wa 2019/2020.