Abahinzi barakangurirwa kwihutisha imirimo yo gutera imbuto kugira ngo batazagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’igihe cy’imvura
Kuri uyu wa 13/3/2020 Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu,Bwana Rurangwa Stephen ari kumwe n'Umuyobozi wa Rab/Ishami rya Nyagatare n'abafite ubuhinzi mu nshingano ku rwego rw'Akarere n'imirenge,yatangije Igihembwe cy'ihinga 2020B cyatangirijwe mu gishanga cya Rwangingo, haterwa ibigori by'imbuto zizatuburirwa ku buso bwa ha 200, anasaba abahinzi kwita ku bihe by’imvura bakanihutisha imirimo yo gutera imbuto.
Muri uyu muhango, abajyanama b'ubuhinzi babwiye abahinzi uburyo buboneye bwo guhinga imbuto y'ibigori kugira ngo itange umusaruro wifuzwa harimo gukoresha imbuto z'indobanure, gukoresha inyongeramusaruro, gutera ku murongo, gusura imirima no kuwurinda ibyonnyi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu watangije iki gihembwe cy'ihinga 2020B yasabye abahinzi kwihutisha imirimo yo gutera imbuto hubahirizwa amabwiriza y'iteganyagihe,hanirindwa igihombo cyaterwa n'imvura nke kuko biteganyijwe ko ishobora gucika muri Gicurasi.
Yabakanguriye kandi gufata neza umusaruro babonye mu gihembwe cya 2020A no kubungabunga ubuziranenge bwawo kugira ngo n'abaguzi bawubagurire ku biciro bidahendesha abahinzi,anabasaba gushyigikira gahunda y'amakoperative y'abahinzi yo kugura imigabane mu ruganda ruri kubakwa ngo rutunganye ifu y'ibigori bityo ubuhinzi bukabateza imbere.
Muri uyu mwaka wa 2019/2020 Akarere kahize guhinga ibihingwa byatoranijwe ku buso buhuje bungana na hegitari 75,180; birimo ibigori bizahingwa kuri hegitari 35,050, ibishyimbo kuri hegitari 34,980, umuceri kuri hegitari 4,500, soya kuri hegitari 350 n’imyumbati kuri hegitari 300. Ibi byose byiyongera ku kongera umusaruro w’imboga n’imiteja hamwe na kawa ihingwa mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere.
Igishanga cya Rwangingo cyatangirijwemo igihembwe 2020B gihurirwaho n'imirenge ya Karangazi na Katabagemu,muri iki gihembwe kikazahingwaho ibigori kuri ha 625.