Abahinzi barakangurirwa gutegura ubutaka hakiri kare no kuzahingira ku gihe kugira ngo beze neza
Mu nama itegura igihembwe cy’ihinga 2018A,yo kuri uyu wa 26Nyakanga 2017, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Kayitare Didas yasabye abashinzwe ubuhinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi gushishikariza abahinzi gutegura ubutaka no guhingira igihe kugira ngo Akarere kazabone umusaruro uhagije.
Abahinzi kandi barakangurirwa kwihutisha intonde zizwi nka “Twigire Muhinzi” kugira ngo leta ibashe gutera nkunga ibikorwa by’ubuhinzi nyuma yo kumenya ingano y’ibyo abahinzi bakeneye bigatumizwa hakiri kare kugira ngo bahingire ku gihe.
Gahunda ya “Twigire Muhinzi” yunganira abahinzi mu kugura inyongeramusaruro zirimo imbuto z’indobanure hamwe n’ifumbire bikaba bikorwa nyuma yo gusabwa n’abahinzi mu matsinda yabo.
Gutegura ubutaka hakiri kare, guhinga ibihingwa bijyanye n’ubutaka ndetse no gukoresha inyongeramusaruro biri mu bizafasha abahinzi kuzamura umusaruro ndetse bakiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kandi yakanguriye abayobozi b’amakoperative y’abahinzi hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro gukangurira abahinzi kwirinda kugurisha inyongeramusaruro kuko bitera leta igihombo bityo n’umusaruro ku nkunga iba yatanzwe ntugerweho kandi leta yifuza ko umuhinzi atera imbere.
Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga 2018A hegitari zisaga 36,875 zizahingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori kuri ha 22,825, ibishyimbo kuri ha 11,600, umuceri kuri ha 2,250 na soya kuri ha 200. Ubu buso bukaba bushobora kwiyongera mu gihe haboneka imbuto y’imyumbati.