Abagore biyemeje kurushaho kuba inkingi z’umuryango
Mu Karere ka Nyagatare, abagore biyemeje kurushaho kubaka no gushyigikira umuryango utekanye, bavuga ko ari bwo buryo bwo kugira ngo ejo hazaza h’Igihugu haboneke abayobozi beza.
Ibi byagarutsweho mu nama rusange y’inama y’Igihugu y’abagore y’Akarere ka Nyagatare yateraniye none kuwa 8 Nzeri 2025, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo, Depite Wibabara Jennifer, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Innocent Kanyamihigo, n’abandi.
Umwe mu bagore bitabiriye inama yagize ati: “Namusanganije urukundo, mutumaho undi mugabo aho yari harahukaniye, namuhaye inka kugira ngo yumve ko mubonamo agaciro. Ubu turi kubana neza, ndetse twita kuri buri wese mu rukundo, ubu twitana Cheri na Chou Chou.”
Undi mugore witwa Mukagasana Vestine utuye mu Murenge wa Rukomo, na we yavuze ko kuba mutima w’urugo ari ishema ndetse n’inshingano ikomeye.
Yagize ati: “Umugore ni we shingiro ry’umuryango. Iyo ubaye umutima w’urugo w’ukuri, urukundo n’ubwumvikane biba byose mu rugo. Niyo mpamvu njyewe nifuza gukomeza kuba inkunga y’umuryango wanjye n’Igihugu muri rusange.”
Depite Wibabara Jennifer yashimye uruhare rukomeye abagore bakomeje kugaragaza mu kubaka u Rwanda ruzira amakimbirane, abibutsa ko umuryango utekanye ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Yagize ati: “Ndashimira abagore b’u Rwanda uburyo mukomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu cyacu. Umuryango utekanye ni wo musingi w’iterambere rirambye. Ndabasaba gukomeza kuba ba mutima w’urugo b’inyangamugayo, mukita ku burere bw’abana kandi mugafatanya n’abagabo banyu mu kwita ku mibereho myiza y’imiryango yanyu.”
Yongeyeho ati: “Umuryango utekanye ni ishingiro ry’ahazaza heza h’Igihugu. Ni yo mpamvu nsaba abagore gukomeza kugaragaza indangagaciro z’ubutwari, ubwitange n’urukundo, kugira ngo tuzasige umurage mwiza ku rubyiruko rwacu.”
Na ho Umuyobozi w’Akarere , Gasana Stephen yagize ati: “Ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gushyigikira gahunda zose zigamije guteza imbere umuryango nyarwanda. Iterambere ry’Igihugu ridashoboka tudafite ubumwe, amahoro n’urukundo ruherekejwe n’imbaraga z’abagore.”
Yakomeje agira ati: “Ndasaba abagore gukomeza kuba intangarugero mu kubaka umuco w’ubumwe, kugira neza no gushyigikirana, kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda ruzira amakimbirane kandi rushyize imbere iterambere.”