Abafite ibibanza mu Mujyi wa Nyagatare barasabwa kubyubaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba abaturage bose bafite ibibanza mu Mujyi rwagati no mu nkengero ariko batarabibyaza umusaruro, kubyubaka mu gihe cya vuba kugira ngo hubahirizwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi ndetse n’icyerekezo cyo kuwugira Umujyi wunganira Kigali koko.

Ubuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, yagize ati: “Nibyo haracyari ibibanza bitubatse, turicara tugatumira abantu bafite ibyo bibaza tukaganira. Tumaze gukora inama, twakoze urutonde rw’abantu bafite aho hantu hamaze gushyirwa ibikorwaremezo ariko bene ho bakaba batarahubaka.”

Yakomeje agira ati: “Twakoze urutonde, buri muntu turamuhamagara agenda atubwira gahunda bafite ngo bubake. Ubwo ni ugukomeza gukorana n’abafite ibyo bibanza.”

“Turifuza ko Nyagatare igira isura ijyanye n’Umujyi w’ahazaza nk’Umujyi wunganira Kigali. Ibyo tubigeraho igihe buri muturage ufite ikibanza yubaka mu buryo buboneye, anubahiriza igishushanyombonera. Aho kugira ngo ikibanza kimare imyaka 10 kitarubakwa, tugomba gukorana n’ababifite kugira ngo byubakwe.”

Meya Gasana yavuze ko kandi kuba Nyagatare ari umwe mu mijyi yunganira Kigali, ari icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo kugira Imijyi yunganira Kigali, kandi ifite imiturire igezweho, isuku n’iterambere rishingiye ku baturage ubwabo.

Ati: “Nyagatare ni umujyi w’ahazaza. Dukeneye abaturage barangwa n’icyerekezo kimwe n’icy’Igihugu, kigamije guteza imbere imijyi iciriritse ariko ifite igishushanyo gihamye,”

Mu rwego rwo kwihutisha iterembere n’imiturire, muri uyu Mujyi hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero 25.5, byose bikaba byarubatswe muri gahunda yo kwihutisha iterembere (NST1) 2017-2024.

Gusa ibikorwaremezo byo biracyubakwa nko kuri ubu muri NST2 hari kubakwa undi muhanda uresha na kirometero 2.5 mu Kagari ka Nyagatare mu Midugudu ya Mirama I & II.