Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere (JADF) bashimye intambwe Akarere kateye mu mihigo

umuyobozi wa JADF/Nyagatare Aime IYATUREMYE, UMUYOBOZI w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu hamwe n'abashinzwe umutekano
Mu nteko rusange y’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere (JADF) yateranye none tariki ya 22 Kamena 2017 bagaragarijwe ibimaze kugerwaho mu mihigo y’Akarere y’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 banatanga ibitekerezo ku mihigo y’umwaka 2017/2018 ndetse na gahunda y’iterambere y’imyaka itandatu (6).   Muri iyi nteko rusange ya JADF abanyamuryango bayo bashimye urwego imihigo igezweho yeswa cyane cyane imihigo yari igamije guteza imbere abaturage n’ibikorwa remezo. Muri iyi ngengo y’imari y’umwaka urangira wa 2016/2017 imihigo yo gufasha abaturage kubona imirimo no kubateza imbere ndetse n’ubuhinzi iri mu yabashije kweswa ku rwego rw’ijana ku ijana (100%).   Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayitare Didas yashimiye abafatanyabikorwa kuko iyi mihigo kugira ngo yeswe habaye ubufatanye n’abanyamuryango ba JADF bikaba bigaragara ko abanyamuryango bayo bamaze kumenya gufata iterambere ry’umuturage nk’ishingano bahuriyeho n’Akarere.   Ku rundi ruhande abanyamuryango b’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bagarutse ku ngamba zikwiye kugira ngo ibikorwa remezo bihabwa abaturage bibungabungwe bityo ko abaturage bakwiye gufata neza ibikorwaremezo bagezwaho kugira ngo tugere ku iterambere rirambye twifuza.   Abanyamuryango ba JADF kandi bemeje imurikabikorwa riteganyijwe gutangira tariki ya 27 Kamena 2017 rikageza 29 Kamena 2017 ukazaba ari umwanya wo kugaragariza abagenerwabikorwa ari bo baturage ibibakorerwa ariko hakazaniyongeraho gutangira zimwe muri service zikorerwa mu biro ahazaba habera iri murikabikorwa ku kibuga cy’umupira cy’Ikipe ya Sunrise FC mu mujyi I Nyagatare.   Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu Iterambere (JADF) batanze ibitekerezo ku mihigo y’umwaka wa 2017/2018 ikazibanda ku bikorwa bigamije gutanga akazi abaturage no kubafasha guhanga imirimo, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibikorwaremezo.   JADF (Joint Action Development Forum) ni ihuriro ry’imishinga n’imiryango itegamiye kuri leta ifatanya n’Akarere mu iterambere. Kuri ubu muri Nyagatare hakorera abagera ku 103 bakora ibikorwa birimo ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za leta ndetse no gutera inkunga imishinga iteza iterambere abaturage.