Ababyeyi batarohereza abana ku mashuri bagenewe ubutumwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwibukije ababyeyi bose batarohereza abana babo ku mashuri kubikora vuba kugira ngo batadindiza imyigire yabo.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, ubwo yaganiraga n’abaturage bo Murenge wa Kiyombe, Akagari ka Tovu, nyumva yo gukora umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025.
Meya Gasana yavuze ko kudakererwa ku mashuri ari ingenzi kugira ngo umwana agire ireme ryiza ry’uburezi nk’abandi.
Yagize ati: “Hari abana bamwe bataratangira amasomo kandi igihe cy’amasomo cyaratangiye.Turasaba ababyeyi kohereza abana ku mashuri kuko iyo umwana adatangiranye n’abandi biramugora kugera ku rwego rumwe na bo mu myigire.”
Yakomeje avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umwana atajya ku ishuri mu gihe atarwaye.
Ati: “Leta y’u Rwanda yubatse amashuri menshi pe, nko mu myaka itanu ishize hano muri Nyagatare twubatse ibyumba by’amashuri birenga 1,100, izo ni miliyari z’amafaranga, imaze kubaka amashuri izana abarimu ku mashuri, ishaka ibitabo, ishaka na za mudasobwa kugira ngo abana bigireho, nyuma y’ibyo ishaka n’ibyo kurya byo kugaburira abana ku mashuri, none rero ubu amashuri yaratangiye ariko abana ntabwo baje ku mashuri bose. Mwibaze namwe, Leta gutanga ibyangombwa byose hanyuma umubyeyi akanga kohereza umwana ku ishuri.”
Yakomeje agira ati: “Umubyeyi wanga kumwohereza kubera ko arimo amukoresha utuntu turi aho ngaho tudakwiye; buretse, ba ubagara ibishyimbo, kandi abandi barimo bariga. Rero kugira ngo umwana wawe angane n’uwa runaka, ndetse anahamye icyerekezo cy’u Rwanda 2020-2050 kirimo kubaka umunyarwanda wihagije mu bumenyi, birasaba kugana ishuri.”
Bamwe mu baturage bavuga ko bidakwiye gukereza umwana gutangira ishuri. Uwamahoro Françoise we avuga ko bidakwiye ko umwana yatinda kujya ku ishuri. Ati: “Ntabwo bikwiye, muri iki gihe nta mwana bakirukana kubera amafaranga y’ishuri, ahubwo ni imyumvire ya bamwe mu babyeyi birengagiza nkana, iyo nta mafaranga urabona, umwana uramwohereza akiga ukazayatanga wayabonye, ariko umwana yize.”
Hashize icyumweru, abanyeshuri batangiye igihembwe gisoza umwana w’amashuri 2024-2025, iki gihembwe cyatangiye kuwa 21 Mata 2025, biteganyijwe ko kizarangira kuwa 27 Kamena 2025. Bakaba baziga ibyumweru 10.