Ababyeyi bashima ko begerejwe serivise z’ububyaza ku ivuriro rya Nyamirama

Mu Murenge wa Karangazi, ahazwi nka Shimwa Paul, hubatswe ivuriro ry’ibanze rya Nyamirama riri ku rwego rwa Kabiri, abaturage cyane cyane ababyeyi b’abagore barishimira serivisi z’ububyaza zisigaye zihatangirwa.

Iri vuriro ry’ibanze, ryubatswe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, ryatangiriye ku rwego rwo kwakira abarwayi basanzwe, ariko nyuma riza kuvugururwa, aho ubu ryatangiye no gutanga serivisi z’ububyaza, kuvura amenyo, amaso n’izindi zijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ni ibintu byakiranywe ibyishimo n’abaturage bo muri ako gace, aho bavuga ko mbere bajyaga bakora ingendo ndende bajya kubyarira ku bitaro biri kure, rimwe na rimwe bikabagiraho ingaruka mbi.

Kankuze Scovia, umwe mu babyeyi twasanze kuri irivuriro yavuze ko yabyariye muri iri vuriro ndetse serivisi yahawe zamushimishije cyane.

Ati: “Mbere yo kugira iri vuriro hano, twajyaga kubyarira Rwabiharamba cyangwa ku bitaro biri i Nyagatare. Byasabaga amafaranga yo gutega, rimwe na rimwe bikaba ngombwa tujya ku mapikipiki. Ariko ubu byarahindutse, turi hafi y’ivuriro kandi abarwayi bitabwaho neza. Ndashimira Imana n’ubuyobozi bwacu.”

Naho Ntawiheba Florence, undi mubyeyi, yavuze ko yishimira uburyo ababyeyi batakibyarira mu ngo kubera kubura uko bagera kwa muganga ku gihe, ati: “Ikintu cyiza kiri hano ni uko dufite abaforomokazi beza, badufasha kuva ku cyumweru cya mbere umubyeyi agisama kugeza tubyaye. Ikindi kandi, batugira inama z’uburyo bwo kwita ku bana n’uko twakwita ku buzima bwacu. Iri vuriro riri kudufasha cyane.”

Undi muturage wo muri uwo mudugudu, yavuze ko mbere y’uko iri vuriro ritangira gutanga serivisi zo kubyaza, hari abagore benshi babyariraga mu nzira cyangwa se mu ngo zabo kubera kutabasha kugera ku bitaro ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yavuze ko amavuriro nk’aya agomba kwegerezwa abaturage kugira ngo babone serivise hafi badakoze ingando zishobora no kuba zaviramo kubura ubuzima ku bagore batwite ndetse n’umwana.

Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa badufashije kugira amavuriro nk’aya, ariko cyane cyane turashimira abaturage bagaragaje ubufatanye. Serivisi z’ububyaza ni ngombwa cyane mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Nta mubyeyi ukwiye kubyarira mu rugo cyangwa mu nzira ari kuya kwa muganga. Iyi ni intambwe ikomeye, kandi tuzakomeza kugira amavuriro nk’aya kuko ari ishingiro ry’ubuzima bwa benshi.”

Kugeza ubu, iri vuriro ry’ibanze rya Nyamirama riri ku rwego rwa Kabiri, ritanga serivisi z’ingenzi zigera kuri 11, hakava hakora abakozi 7 bavura.

Mu Karere ka Nyagatare hakaba hamaze kubakwa amavuriro atandatu nk’aya y’ibanze yo ku rwego rwa kabiri, yaje asanga andi 84 y’ibanze.