Ababyeyi basabwa kwitegura kohereza abana ku mashuri ku gihe
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bw’abana b’u Rwanda no guharanira ko nta mwana usigara inyuma, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ababyeyi kwitegura neza kohereza kandi ku gihe ku mashuri, abana bose bagejeje igihe cyo kwiga.
Ni ubutumwa bwatangazwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yibutsa ko uburezi ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’Igihugu, bityo ko nta mubyeyi ukwiye kwitwaza inzitizi iyo ari yo yose ngo abuze umwana kwiga.
Yavuze ati: “Ababyeyi bacu turabasaba kwitegura hakiri kare kugira ngo abana bose bazabashe gutangira amasomo ku gihe. Umwana wese agomba kubona amahirwe angana yo kwiga, yaba uwo mu muryango ukennye cyangwa ukize, kuko uburezi ari uburenganzira bw’ibanze ku mwana.”
Yakomeje asaba ko n’abana bagiye bata ishuri ku mpamvu zitandukanye, ababyeyi babo babafasha kubasubiza mu ishuri kugira ngo bongere gukomeza amasomo yabo, ati: “Ntitwifuza kubona umwana n’umwe mu karere kacu usigaye murugo kubera kutitabwaho. Umuryango, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi bagomba gufatanya kugira ngo abana bose basubire ku ishuri, kuko uburezi ni bwo bukenewe mu kubaka ejo hazaza heza.”
Yasoje agira ati: “Umwana wiga ni we musingi w’ejo hazaza h’Igihugu. Iyo dushyize hamwe nk’ababyeyi, abayobozi n’abarezi, tubasha kubaka u Rwanda ruzira ubujiji, rufite abahanga n’abanyabwenge bategura iterambere rirambye.”
Umwaka w’amashuri wa 2025–2026 biteganyijwe ko uzatangira ku wa 8 Nzeri 2025, bikaba ari ngombwa ko ababyeyi bakora ibishoboka byose mbere y’uwo munsi, bategura ibikoresho by’ishuri ndetse banategura abana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bazinjire mu mwaka mushya bafite ubushake n’imbaraga.