Ababyeyi bagana ikigo nderabuzima cya Bugaragara barashima inzu yo kubyariramo yisanzuye bubakiwe

Bamwe mu babyeyi bagana Ikigo nderabuzima cya Bugaragara giherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko kuba hari inzu yo kubyariramo yuzuye yaje ije gukuraho imbogamizi bahuraga nazo.

Nzamukosha Emma, wo Mudugudu wa Muyange, Akagari ka Rwimiyaga twasanze mu cyumba cyo kubyariramo yamaze kubyara yagize ati: "Mbere aho twabyariraga ntabwo habaga hisanzuye kuko hari hato cyane, ariko ubu tubyara neza urabona ko hameze neza. Nukuri turashima abayobozi batekereje kutwubakira inzu yo kubyariramo imeze neza gutya, turashimira kandi Nyakubahwa Paul Kagame rwose yadukoreye neza cyane".

Akimana Latipha nawe yagize ati: "Hariya icyumba cyari gito wasangaga uwaje kubyara n'uwamaze kubyara bari hamwe urumva ko rwose twabaga tubangamiwe ariko hano ho urabona ni hagari kandi rwose hasa neza bityo turashima rwose abayobozi badutekerejeho cyane bakatwubakira aha hantu".

Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Bugaragara, Ntungane Habyarimana Moses yemeza ko inzu yo kubyariramo bari basanzwe bafite yari nto, bityo ko inyubako yubatswe yaje gukemura ikibazo cy'ubucucike bwabagamo.

Yagize ati: "Mu by'ukuri iyi nzu twayakiriye neza kuko twagiraga ubucucike ukabona ko bibangamiye ababyeyi baje batugana, none rero urabona ko dufite ahantu hanini ababyeyi baje batugana baba bisanzuye ntakibazo gihari".

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko iyi nzu y'Ababyeyi yatekerejweho kubera umubare mwinshi w'abo bakira kandi inyubako ari ntoya.

Yagize ati: "Bugaragara ni ikigo nderabuzima cyakira abarwayi benshi kandi inyubako yari ihari ari nto bityo uko tugenda twongera inyubako zirushaho kubafasha kubona serivisi nziza". Meya Gasana akomeza asaba abaturage gushaka ibyangombwa bituma babona serivisi begerejwe.

Ubuyobozi bw' Ikigo nderabuzima cya Bugaragara gitangaza ko mu kwezi cyakira ababyeyi basaga 120 baje kuhabyarira, ibyatumaga haba ubucucike. Iki kigo kikaba kiganwa n'abaturage baturutse hirya no hino mu Mirenge ya Rwimiyaga, Musheri, ndetse n'ahandi. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare butangaza ko mu ngengo y'Imari y'umwaka wa 2023-2024 bwabanje kubaka inzu y'ababyeyi ya Karangazi.

Ni mu gihe mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2024-2025, aribwo inzu y'ababyeyi ya Bugaragara na Gakagati aribwo zubatswe, aho no muri Ntoma, muri Musheri ndetse na Rukomo hubatswe izindi, ibyo ubuyobozi butangaza ko hazatekerezwa no ku zindi nzu z'ababyeyi babyariramo nazo zigifite inyubako zidahagije.