Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urubyiruko rurishimira ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rurishimira ibyo rwagezeho mu mwaka itanu ishize kuva 2021-2026 mu bikorwa byo kwiteza imbere ariko rwongera kwiyibutsa ko urugendo rugikomeje kandi ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo rukomeze kwiteza imbere.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026 ubwo mu Karere urubyiruko rwizihizaga ibyo rwagezeho mu mwaka itanu ishize ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurebera hamwe ibyagezweho mu rubyiruko no kugena ejo haza heza twifuza.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare, Katurebe Moses yavuze ko urubyiruko bishimira ibyo bagezeho byaba mu mibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere ariko anavuga ko abazongera gusubira mu nshingano bafite umukoro wo gukomerezaho maze iterambere ry’urubyiruko rigakomeza gutera imbere.

Yagize ati: “Mu myaka itanu ishize urubyiruko twageze kuri byinshi, twari dufite imihigo 30 yose yarakozwe, iyi myaka isize dufite amakoperative y’urubyiruko asaga 35, urubyiruko rugera 21,819 rwibumbiye mu matsinda, urubyiruko rwasabye guhatana mu marushana ya Youth connect rugera kuri 661, urubyiruko ruri mu dukiriro rugera kuri 286.”

Uretse ibi kandi urubyiruko rwakoze ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije kwiteza imbere aho usaga ibihumbi 101 ruri muri Ejo Heza, urubyiruko kandi rwagize uruhare mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa bigera 178,213, abagera ku 22,566 bihangiye imirimo, urubyiruko rwiharitse rugera 80,540, rwubatse kandi imirima y’igikoni igera 54,031, urubyiruko rwakoze imiganda yihariye igera kuri 922, naho urubyiruko rukoresha neza imbuga nkoranyambaga muri Nyagatare rugera ku 48,170.

Bamwe mu rubyiruko  bavuze ko bishimira aho bageze n’ibyo bagezeho kandi ko imihigo igikomeje gahunda ari ugukomeza kurangwa n’ibikorwa bigamije kwiteza imbere.

Uwitwa Turimumahoro Celestin wo mu Murenge wa Katabagemu, akaba urubyiruko rukora ibiryo by’inka zitanga umukamo, yagize ati: “Urubyiruko twiteje imbere ndetse twanakoze ibikorwa byinshi bigamije kuduteza imbere ndetse n’Igihugu, gusa nanone ntibivuze ko tugomba guhagararira aha, ahubwo dukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu gukora ibikorwa bigamije kuduteza imbere nk’urubyiruko.”

Safari Francis umuyobozi wa koperative Nyagatare Volunteer servers development ikora ibikorwa birimo ubuvumvu, ubuhinzi, imbabura, ibiryo by’amatungo n’ibindi, yagize ati: “Muri iyi myaka itanu urubyiruko twageze kuri byinshi gusa iri ni itangiriro ryo gukomeza kwiteza imbere, urubyiruko turashyigikiwe rero niyo mpamvu natwe dukwiye gukoresha neza amahirwe Leta yacu iduhuza nayo tukarushaho gukora ibiduteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague na we yibukije urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’Igihugu z’ejo hazaza arusaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro n’ibikorwa byiza biteza imbere iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange no gukomereza aho bageze bagakomeza kwiteza imbere.

Yagize ati: “Turabashimira uruhare rwanyu mu iterambere ry’Akarere, turabifuriza gukomereza aho mukarushaho kwiteza imbere, mukomeze kurangwa n’indangagaciro, mwirinde ibintu byose byakangiza imibereho yanyu maze mukomeze mukore ibibateza imbere mukoresha neza amahirwe mwashyiriweho.”

Mu busanzwe mu Karere ka Nyagatare habarurwa urubyiruko rugera ku 177,981, aho muri bo abagabo bangana 87,827, Abagore ni 90,154.

Urubyiruko ruri mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyagatare rusaga ibihumbi 53.

Urubyiruko rwa Nyagatare mu bikorwa byose rwakoze bijyanye n’ubukungu bibarirwa ku kigero cya 95%, imibereho myiza y’abaturage ni 99.9%, imiyoborere ni 98% naho mu zindi serivisi z’urubyiruko ni 97%.