Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urubyiruko 167 ruri kwigishwa uko rwakoresha ikoranabuhanga mu mishinga yarwo

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rufite imwe mu mishinga rukora, ruri kwigishwa uburyo rwakoresha ikoranabuhanga mu mishinga yabo bakora n’uburyo bwiza bwo kwakira abakiriya binyuze muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rw’u Rwanda mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Urubyiruko rugera ku 167 ruri kwigishwa ku bufatanye bwa Dot Rwanda binyuze mu mushinga witwa ‘Digital skills for employability progam’ nk’umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rw’u Rwanda mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Uyu mushinga uri kwigisha abagenerwabikorwa b’urubyiruko, bagizwe n’abagore 146, abagabo 21, harimo abafite ubumuga bagera ku 9(abagore 7 n’abagabo 2 bafite ubumuga).

Urubyiruko ruri kwigishwa ruvuga ko mu mezi arenga abiri bamaze bigishwa bimaze kubigisha byinshi mu mishinga yabo ndetse ko ubu bamenye uko bita ku bakiriya bikwiriye ndetse ko batangiye no kubahuza n’ikoranabuhanga.

Uwitwa Akimana Florence utuye Rwempasha akaba acuruza imyenda y’abana, yagize ati: “Turashimira Dot Rwanda kuba yaratuzaniye aya mahugurwa, kuri ubu maze kuhungukira byinshi, mbere mu bucuruzi bwanjye ntabwo nari nzi gukoresha ikoranabuhanga, ariko ubu banyigishije uburyo nakoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza kandi bwinjiriza umushinga wanjye, ubu nsigaye mfotora imyenda yanjye nkayishyira ku mbuga nkoranyambaga bikorohereza umushinga wanjye kubona abakiriya.”

Ishimwe Jean Baptiste wo mu Murenge wa Mukama, utanga serivisi z’irembo nawe yagize ati: “Mbere ntaratangira kwigishwa na Dot Rwanda nakoraga ariko ntatera imbere kuko ntabwo nari nzi kwakira neza abakiriya, ariko ubu aho maze kwigishirizwa uko bakira abakiriya ubu nsigaye narigaruriye imitima yabo.”

Mukansanga Beretirida utuye mu Murenge wa Nyagatare akaba umubyeyi w’umwana umwe, ukora ubworozi bw’inkoko, yagize ati: “Dot Rwanda yamfashije kumenya uko nakagura umushinga wanjye bijyanye no kuzibungabunga ndetse uyu mushinga wamfashije kunguka ubumenyi bwo korora inkoko mu buryo bw’umwuga no kumenya uko najya ngaragaza ubworozi bwanjye muri interineti.”

Uru rubyiruko ruri kwigishwa ruturaka mu mirenge 7 mu yigize Akarere ka Nyagatare ariyo Nyagatare, Matimba, Rwimiyaga, Rwempasha, Mimuri, Rukomo na Mukama.

Abari guhugurwa ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35, gusa iyi myaka ihinduka ku bantu bafite ubumuga gusa kuko bo imyaka iriyongera ikagera kuri 40. Abafite abana bashakirwa abazajya babitaho ndetse abafite ubumuga nabo bahabwa uburyo bubafasha kwitabira amasomo cyane ko biga amasaha abiri kabiri ku cyumweru.

Abagore n’abakobwa bagize uyu mushinga bagera kuri 81%, aho abafite ubumuga ni 6% n’aho 9% ni urubyiruko rw’impunzi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yagize ati: “Turashimira Dot Rwanda kuba iri kudufashiriza urubyiruko iruhugura ndetse inaruha ubumenyi mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kubafasha kububakira ubushobozi mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, turasaba kandi abari kwiga gukoresha neza amahirwe n’ubumenyi bari guhabwa kugira ngo barusheho gutera imbere ndetse no kwaguka kw’imishinga yabo.”

Uyu mushinga uteganyijwe kumara imyaka itanu kuko watangiye mu mwaka wa 2024 ukazageza mu mwaka wa 2029, mu Karere ka Nyagatare nibwo bwa mbere uhageze ndetse ni umushinga uteganyijwe kuzagezwa ku rubyiruko rusaga ibihumbi 10.

Dot Rwanda ibinyujije muri uyu mushinga wo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rw’u Rwanda mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga uteganya ko urubyiruko rusaga 10,000 ruzahugurwa, ugasiga abasaga 8,500 bari mu bikorwa bibateza imbere.

Umushinga kandi uteganya ko abagera ku 6,990 bazabona imirimo binyuze mu bumenyi bazabona, hanyuma abagera 1,500 bahabwe imirimo n’abakoranye n’umushinga.