Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ivan Butera yasuye ikigo cy’ishuri cya GS Nyagatare

Ku munsi we wa kabiri w'uruzinduko rw'Akazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ivan Butera yasuye ikigo cy’ishuri cya GS Nyagatare, aganira n’abarezi n’abanyeshuri biga muri iki kigo kuri gahunda ya leta yo kurwanya ikoreshwa by’ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge. 

Yibukije abanyeshuri n’abarezi ko bakwiye kwirinda, kuko inzoga zitujuje ubuziranenge zitwara ubuzima bw’abantu, zigahungabanya imiryango kandi zikangiza ejo hazaza h’urubyiruko, yabibukije ko  kuzirwanya ari inshingano ya buri wese. Yakomeje asaba urubyiruko kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, batanga amakuru ahantu hose hakigaragara ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ivan Butera yagize ati “Dufatanye kurwanya ibiyobyabwenge, Igihugu kibitezeho byinshi, mwirinde. Aho u Rwanda rwavuye ni kure, kandi aho tugeze harashimishimije, icyo musabwa , ni ugukora cyane mugahanga udushya kandi byose murabishoboye".