Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Ivan Butera yasuye ibigo by'ubuvuzi mu Karere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Ivan Butera, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage MUREKATETE Juliet n'abandi bayobozi, yasuye Ikigonderabuzima cya Karangazi n’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare mu rwego rwo kureba imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z'ubuvuzi n'imbogamizi zaba zikigaragara kugira ngo zishakirwe ibisubizo.
Yarebye uburyo Sisiteme ya E-Ubuzima (National Electronic Medical Record System) yihutisha serivisi z'ubuvuzi mu bigo nderabuzima n'ibitaro, iri rikaba ari ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga serivisi ku bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bikuru, aho umurwayi asabwa imyirondoro ikandikwa muri mudasobwa, ubundi akayoborwa muri serivisi z’ubuzima akeneye.
Mu Karere ka Nyagatare iyi Sisiteme yatangiye gukoreshwa ndetse abasaba serivisi z’ubuvuzi bishimira ko byoroheje imitangire yazo, kubera ko rimwe na rimwe ibitabo byandikwagamo imyirondoro y’abarwayi byashoboraga kwangirika, bitandukanye n’uko ubu iba ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga.