Ubuyobozi twiteguye gufasha aborozi guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr.Solange Uwituze yavuze ko ubuyobozi bwiteguye gufasha abahinzi n’aborozi mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi gikunze kugaragara cyane cyane mu gihe cy’izuba.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, ubwo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Rutungu, Umudugudu wa Bwera haberaga igikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ubwatsi bw’amatungo cyatangijwe haterwa ubwatsi buzwi nka Juncao kuri hegitari zigera ku 10.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr.Solange Uwituze yagize ati: “Jancao iri mu bwoko bw’imbingo cyangwa ibinyampeke ariko bufite intungamubiri zihagije zirenga 12%, rero ibi bituma rwo rutavangwa n’ibindi bintu byinshi kugira ngo byongere umukamo, niyo mpamvu rero turimo kuyikwirakwiza mu bahinzi ndetse n’aborozi kugira ngo twitegure icyanda cy’ubutaha.”
Yakomeje agira ati: “Ubundi hari gahunda Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yari isanzwe ifite ifatanyije n’ikigo cyayo cya RAB binyuze mu mishinga itandukanye aho twari dufite ingemwe ariko zidahagije, rero nk’uko ubuyobozi duhora twiteguye gufasha aborozi bacu dufatanyije na FAO n’indi miryango itandukanye badufashije kubona ingemwe zingana na Miliyoni 15 zizaterwa mu Gihugu hose, rero nitumara kuzitera zikaza zisanga izo twari dusanganwe zizagenda zibyara vuba vuba tuzikwize n’ahandi kugira ngo dukomeze gufasha aborozi bacu guhangana n’ikibazo cy’ubwatsi budahagije bahura nacyo.”
Dr Uwituze akomeza avuga ko iki gikorwa cyatangiye ariko intego ari ukukigeza n’ahandi, ku bandi bahinzi ndetse n’aborozi.
Yagize ati: “Uyu munsi twatangiye ariko gahunda ni ugukomeza kuzigeza ahandi hose zishobora gukenerwa kugira ngo abahinzi n’aborozi bafite amatungo babashe kubona ubwatsi mu buryo bworoshye. Iyi ni gahunda igamije kongera umukamo kandi ku kigero kidahenze aborozi cyane kuko iyo ubwatsi bwabuze birangira bagiye kubugura ariko ubu bwoko bw’ubwatsi buraramba kandi burizewe ku buryo buzakemura icyo kibazo.”
Abibwiraga ko ubu bwatsi buzahabwa bamwe mu borozi bafite imirima minini yo kubuhingamo bugasiga aborozi batoya, Uwituze yabishyizeho umucyo agira ati: “Akarere kahisemo aborozi biteguye gutera ubu bwatsi hagamijwe kugira ngo abantu bahawe ubwatsi babashe nabo kuzitura bagenzi babo.”
Yongeye ati: “Uyu munsi hano Nyagatare twatanze ingemwe zingana na miliyoni ebyiri z’ubwatsi bya Juncao, abantu bahawe izo ngemwe mu mezi atandatu bazitura ku buntu bagenzi babo batarahinga babaha ingeri zingana na miliyoni enye z’urwo rubingo, rero bashonje bahishiwe, usibye n’ibyo abadakeneye gutegereza ayo mezi atandatu biteguye hari izindi gahunda zisanzwe zihari zo guha aborozi ingemwe zo gutera, abiteguye gutera muri iyi sizoni nabo baza tukabaha kuko ingemwe zirahari.”
Muri rusange igikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ubwatsi bw’amatungo cyaranzwe no gutera ingemwe za Juncao kuri hegitari 10, mu karere ka Nyagatare hakaba hatanzwe ingemwe z’ubu bwatsi zigera kuri miliyoni 2, mu gihe mu Gihugu hose ubu hatanzwe ingemwe z’ubu bwatsi zigera kuri miliyoni 15.