Prof. Charity Manyeruke, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, yasuye Akarere ka Nyagatare
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, KAKOOZA Henry, yakiriye Prof. Charity Manyeruke, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, ubwo yasuraga Akarere ka Nyagatare , by'umwihariko GS Matimba.
Ambasaderi yagiranye ibiganiro n’abarimu b’Abanya-Zimbabwe bamaze imyaka ibiri bakorera mu Rwanda. Yashimiye uruhare bagira mu guteza imbere urwego rw’uburezi mu Rwanda, abasaba gukomeza kugira uruhare rufatika mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Yakomeje abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga n’ubwitange mu kuzuza inshingano zabo, ashimangira ko bafite uruhare rukomeye mu kurera no gutegura abakiri bato bazaba abayobozi n’abagize umuryango w’ejo hazaza.
Umuyobozi w'Akarere KAKOOZA Henry yashimiye umusanzu wa Leta ya zimbabwe ku burezi bw'ubwanda, by'umwihariko yashimiye abarimu bavuye mu gihugu cya zimbabwe ko bagarahaza ubunyamwuga mu kazi bakora kandi ko ibi byose bishimangira umubano mwiza w'ibihugu byombi.
Kugeza ubu, abarimu 20 b’Abanya-Zimbabwe bakorera mu Karere ka Nyagatare, aho bigisha amasomo atandukanye mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo bya GS Matimba, TTC Matimba, GS Tabagwe na Shonga TSS.
Kuba bari mu Rwanda bigaragaza ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ndetse n’imibanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi.