Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyagatare Car Free day: Reba uko abatuye mu mujyi wa Nyagatare bishimiye guhurira muri siporo

Mu gitondo cy'uyu munsi tariki 04-10-2026, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere, Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage muri siporo rusange.  Ku rwego rw'Akarere yatangiriye ku Kiyenzi isorezwa kuri sitade ya Nyagatare, ahakorewe imyitozo ngororamubiri. 

 Iyi siporo idufasha kugira ubuzima bwiza no kurwanya indwara zitandura.

Abitabiriye siporo bibukijwe gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda, kwitabira ibikorwa bizakorwa mu kwezi k'ubukorerabushake,  kurwanya indwara zitandura, gushishikariza urubyiruko n'abakuze kurwanya inzoga n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, gusigasira umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.