Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Murenge wa Rukomo hatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2027A baterwa ibigori

Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2027A haterwa igihingwa cy’ibigori kuri hegitari zisaga eshatu. Igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gahurura, ubuyobozi bukaba busaba abaturage kwihutira gutera imyaka cyane ko imvura yatangiye kugwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yasabye abaturage bataratera kwihutisha ibikorwa byo gutera kuko imvura yatangiye kugwa kugira ngo igihe cya nyacyo kitabasiga.

Yagize ati: “Mu Karere kacu imibare itwereka ko abaturage bagera kuri 98% bamaze gutera imbuto, turasaba rero abataratera kwihutira gutera kugira ngo birinde ubucyererwe, bijyanye n’uko imvura yari yaratinze kugwa ariko ubu ikaba yaratangiye kugwa rero ni ngombwa ko abaturage bacu bafatirana aya mahirwe bagatera imbuto hakiri kare.”

Abaturage bavuga ko ibikorwa byo gutera imbuto babigeze kure kuko imvura ikigwa bamwe bahise batangira gutera imbuto.

Uwingeneye Janvière utuye mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gahurura, yagize ati: “Iyo umuhinzi ahinze kare n’umusaruro abona nawo uba ari mwiza cyane kuko aba yarahingiye igihe, rero ubuyobozi nk’uko buhora bubidukangurira ubu twamaze gutera imbuto aho twaboneye akavura.”

Nizeyimana Jean d’Amour na we utuye Gahurura, yagize ati: “Ubu njyewe namaze gutera imbuto kuko imvura igitangira kugwa nahise nangira gutera imbuto, rero ni byiza ko abataratera nabo bagira vuba bagakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi bagaterera imbuto ku gihe cyane ko igihe cyo gutera kirimo kiragenda kirangira.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi -RAB mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare, Kayumba John na we avuga ko abahinzi bakwiye kugira vuba bagatera imbuto byibuze bitarenze tariki ya 5 Ukwakira bakaba bose basoje gutera imbuto.

Yagize ati: “Turasaba abaturage bataratera imbuto kubyihutisha nibura tariki ya 5 Ukwakira bakaba barangije gutera imbuto kugira ngo birinde ubukererwe n’ingaruka zaterwa nabwo.”

Mu Karere ka Nyagatare muri iki gihembwe cy’ihinga cya A 2027 hateganyijwe guhingwa ibigori, ibishyimbo, umuceri, soya, ibirayi n’imboga.

Ibigori biteganyijwe guhingwa kuri hegitari zigera ku 29,650, ibishyimbo kuri hegitari 14,100, umuceri kuri hegitari 2,275, soya ni hegitari 260, ibirayi hegitari 75 n’imboga zikazahingwa kuri hagitari 1,320; ibihingwaa byose bikaba bizahingwa kuri hegitari zingana 47,680.

Muri iki gihembwe cy’ihinga hitezwe kandi umusaruro ungana na toni 214,720. Ibi bijyana n’uko muri iki gihembwe cy’ihinga ibigori byitezweho Toni 177,900, ibishyimbo Toni 21,150, umuceri Toni 13,650, soya Toni 520 n’ibirayi Toni 1,500.