Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Murenge wa Matimba hatangirijwe Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Mu Mirenge yose y'Akarere hatangijwe ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda ku nsanganyamatsiko igira iti "Twigire ku mateka twimakaze ubumwe bwacu." ku rwego rw'Akarere kwatangirijwe mu Murenge wa Matimba, ku biro by'Akagari ka Kanyonza.

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa bw’abanyarwanda, Umuyobozi w'Akarere Kakooza Henry yagize ati "Uyu ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, buri muntu ku giti cye, tukareba ibitaragenze neza tukabikosora. Ni amahirwe agirwa n'ibihugu bike cyane, kubona abaturage bafite umuco umwe, ururimi rumwe, kuba turi abantu bamwe b'umuco umwe,  dukwiye kubakira kuri ibyo bintu tugasigasira ubumwe bwacu."

Yakomeje avuga ko muri uku kwezi dusubiza amaso inyuma, tukavuga ngo turi abanyarwanda, ibyabaye twabikuyemo amasomo, twatakaje imbaraga, ibyabaye ntibizongere ukundi. Yibukije urubyiruko gukoresha neza imbaraga zarwo bakubaka igihugu cyiza , kizira amacakubiri, bazaraga abazabakomokaho kandi ko bakwiye guhuza imbaraga bakarwanya ikintu cyo cyabazanamo amacakubiri. Hatanzwe kandi ikiganiro cyiswe “Twigire ku mateka, twimakaze ubumwe bwacu”

Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu 2025 ku gipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse kikagera kuri 95.3% kivuye kuri 82. 3% cyabarurwagaho mu mwaka wa 2010.