Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu kwizihiza umuganura, abaturage bishimirako bageze kuri byinshi

Mu Mirenge yose igize Akarere hizihijwe Umunsi w'Umuganura2026 ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira”. Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Gakirage. Ibi birori byitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere , abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, imboni z'Akarere n'abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye.

Umuyobozi w'Akarere, KAKOOZA Henry yibukije abitabiriye ibi birori ko umuganura udashingira gusa ku kwishimira umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ahubwo ko hari n'ibindi bikorwa by'iterambere Igihugu cyagezeho nabyo bikwiye kwishimirwa, birimo iterambere ry'ibikorwaremezo by’imihanda, ibikorwa by'ubuvuzi, uburezi n'ibindi. Yasabye abaturage gukunda umurimo, guhanga udushya no guharanira kongera umusaruro ku buso buto.