Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Karere ka Nyagatare habereye inama ry'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa, Urubyiruko rwihaye umukoro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Marie Solange Kayisire yabwiye urubyiruko ko arirwo shingiro ry’ejo hazaza h’igihugu maze aruha umukoro wo guharanira ko ubumwe bw’Abanyarwanda busugira ntihagire ikibuhungabanya barebera ahubwo ko bagomba gukoresha imbaraga n’ubwenge bwabo bagashyigikira gahunda y’Igihugu y’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa 06 Ukwakira ubwo mu Karere ka Nyagatare haberaga ibiganiro by’Ihuriro rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryahuje abaturutse mu turere twa Nyagatare, Gatsibo ndetse na Gicumbi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubumwe n’Ubudaheranwa amahitamo yacu.”

Dr. Marie Solange Kayisire muri ibi biganiro yibanze cyane ku rubyiruko, arwibutsa ko amateka Igihugu cyanyuzemo harimo n’uruhare ry’urubyiruko maze abaha umukoro wo kuba aba mbere mu kubungabunga no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe bigoye bitewe na politiki mbi bituma ubumwe bw’abanyarwanda buhungabana bituviramo na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,rero urubyiruko ruri hano mufite umukoro wo gufatanya n’ubuyobozi bwiza dufite bushyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda maze mukabufasha kububungabunga.”

Yongeye ati: “Urubyiruko muri hano uyu munsi mwaturutse mu turere dutandukanye, aho mwaturutse mwahasize abana, urubyiruko n’abandi, rero mufite inshingano zo kugenda mukababwira ubutumwa mwahawe uyu munsi mukabaganiriza ku mateka yacu kugira ngo twese hamwe dufatanye gusigasira aho tugeze ahubwo turusheho guharanira kugera ahandi heza kurushaho. Ntabwo twakwemera kuva mu murongo mwiza turimo, gusa ntitwakwibagirwa ko hari abantu tutarabona muri uwo murongo mwiza, gusa si benshi kurusha umubare wacu rero kuba tubarusha ubwinshi dufite inshingano zo kubagabaho ibitero kugira ngo abo nabo bakiri mu murongo mubi tubashe kubafasha guhinduka kuko nitubafasha guhinduka tuzaba turi gusigasira bwa bumwe bwacu.”

Urubyiruko ruvuga ko umwanya nk’uyu ubafasha kumenya amateka y’igihugu bityo bikabafasha kwirinda icyateza amacakubiri mu Banyarwanda, kandi ko ngo umukoro bahawe biteguye kuwukora bakangurira abandi icyo ubumwe bw’Abanyarwanda bivuze mu buzima bwabo.

Uwitwa Nsengimana Modeste akaba umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Murenge wa Gatunda, yagize ati: “Urubyiruko ni twebwe ba mbere mu gusigasira ubumwe bwacu, tuba twagize amahirwe yo kongera kubwira amateka yacu n’icyatumye Igihugu cyacu gica mu bihe bigoye rero niy mpamvu tugomba kwigisha abandi icyo ubumwe bw’Abanyarwanda ari cyo no kubakangurira guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda twirinda amacakubiri muri twe.”

Uwitwa Mugisha Sam urubyiruko rwaturutse mu Karere ka Gatsibo na we yagize ati: “Ibyo Igihugu cyacu cyanyuzemo ahanini byavuye kukuba nta bumwe bwari bukiri mu Banyarwanda, rero iyo turebye aho Igihugu kigeze cyiyubaka ubona ko ari heza ariko dusabwa gukomeza gutuma haba heza kurushaho, ubumwe bw’Abanyarwanda ni inshingano zacu nk’urubyiruko kububungabunga kugira ngo twirinde ya macakubiri yatanyije Abanyarwanda.”

Uwera Peace umunyeshuri muri Kaminuza ya East African University, yagize ati: “Ni ngombwa ko tugaragaza uruhare rwacu mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kugira ngo twirinde icyasubiza Igihugu cyacu inyuma kandi cyaganaga aheza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr.Kayisire Marie Solange avuga ko igihugu kitakemera kugira umunyarwanda gitakaza ahubwo hakenewe kugira igikorwa kugira ngo abakiri mu murongo mubi bahindurwe binyuze mu kubaganiriza no kubasobanurira umujyo igihugu kirimo.

Muri ibi biganiro hagaragarijwemo uko igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda cyagiye kizamuka kuko mu mwaka ushize wa 2025 isuzuma ryagaragaje ko u Rwanda ruri ku kigero cya 95.3% ruvuye kuri 82.3% mu myaka 15 ishize.

Intara y’Iburasirazuba iri ku kigero cya 97.2%, Akarere ka Gatsibo kari kuri 96.4%, Akarere ka Nyagatare na Gicumbi biri ku kigero cya 95.9%.