Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MINEMA yatangije ubugenzuzi bw’ahakorerwa ibishobora kwibasirwa n’inkongi

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwirinda no gukumira inkongi y’umuriro maze anasura hamwe mu hakorerwa ibikorwa bishobora kwibasirwa n’inkongi y’umuriro haramutse habayeho uburangare harimo inyubako za Etaje zikorerwamo ubucuruzi buhuriweho n’abantu benshi ndetse n’agakiriro ka Nyagatare.

Ibi byabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa batangizaga ubukangurambaga bwo gukumira inkongi maze basaba abakorera mu gakiriro ka Nyagatare kwirinda gukorera mu kajagari kuko ari bimwe mu byatera inkongi y’umuriro.

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yavuze ko buri muntu ari inshingano ze kwirinda icyateza inkongi y’umuriro, asaba abakorera mu dukiriro kwirinda gukorera mu kajagari no gutandukanya imashini bakoresha akazi kabo n’ahari ihuriro ry’insinga z’umuriro w”amashanyarazi.

Yagize ati: “Uyu munsi twasuye Akarere ka Nyagatare ariko ni mu rwego rw’Intara aho twaje gukora ubukangurambaga, rero twasanze abaturage badafite ubumenyi buhagije ku bijyanye no kugira umuco wo kwibaza ibibazo bya ngombwa birimo kumenya niba aho bakorera hari umutekano ku bijyanye n’inkongi y’umuriro, kumenya niba ibikoresho bakoresha bitekanye, kandi ibyo byose ntabwo bisaba ubumenyi budasanzwe, igikenewe ni ukumva amabwiriza bakayakurikiza ajyanye n’umutekano ku bijyanye n’inkongi y’umuriro.”

Yagaragaje ko ibi birareba cyane cyane abafite inzu zikorerwamo ubucuruzi kuko iyo habaye ikibazo cy’inkongi ari bo bahomba mbere na mbere kandi nabo bafite inshingano zo kureba ko ibiri mu nzu byose bifite ubuziranenge, byubahiriza amabwiriza kuko aho basuye basangaga hari amwe mu mabwiriza batubahiriza bikaba ari bimwe mu byo basabye ko bikurwaho.

Yongeye ati: “Ikigamijwe ni ugukumira kandi gukumira ntabwo bigoye, rero abakora mu gakiriro twabasabye kwirinda gukorera mu kajagari kuko igihe twabasuraga twasanze hari aho bikabije ndetse twanabasabye kwirinda kwegereza imashini bakoresha mu kazi kabo ahahurijwe insinga z’umuriro w’amashanyarazi kuko ibi ni bimwe mu byihutisha inkongi y’umuriro.”

Bamwe mu baturage bavuga ko ngo hari bimwe bamenye batari bazi ko ari amakosa, bavuga ko kandi bagiye kujya bitwararika kugira ngo bakumire icyatera inkongi y’umuriro.

Uwitwa Uwiringiyimana Maritha ukorera mu gakiriro ka Nyagatare yagize ati: “Ubu tugiye gukora ibishoboka kugira ngo natwe tugire uruhare mu gukumira inkongi twirinda kwegereza insinga ibintu bishobora kwihutisha inkongi nk’imifariso n’ibindi nk’uko twabigiriwemo inama, mu by’ukuri ibyo batubwiye ntabwo twajyaga tubitekerezaho ahari amakosa ntituhabone kuko ntitwajyaga twibaza ko byaduteza ibibazo.”

Rubonankiko Gervais umuyobozi w’abakorera mu gakiriro na we yagize ati: “Baduhaye inama nziza zijyanye no gukumira inkongi tureba ibitameze neza tukabisubiramo tukabikosora, hari insinga nyinshi abantu baba baragiye bacomekaho ubona ko zitari mu murongo wazo ubona ko biteye akajagari, ibyo rero twasanze dukwiye gushaka abatekenisiye babishinzwe kandi babizi bakadufasha gushyira ku murongo ibikorwa byose bijyanye n’insinga kugira ngo tubashe kwirinda inkongi y’umuriro.”

Umuyobozi w’Agakiriro Nshimiyimana Joseph yavuze ko hari gahunda bafite yo kuvugurura bimwe mu bikoresho bishobora guteza ikibazo cy’inkongi anavuga ko ibyo basabwe bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo igihe cy’ubugenzuzi kizasange byose biri ku murongo.

Yagize ati: “Twatangiye kuvugurura uburyo insinga zesitayemo cyane cyane ahakoreshwa umuriro wa tirifaze kuko ariho hakoreshwa umuriro mwinshi, ikindi kandi dufite kizimyamwoto zisaga umunani kandi hari gahunda yo kuzongera, mu gihe haba habaye ikibazo twashatse aho twahungishiriza abakozi ndetse twamaze gushaka umutekinisiye uzadufasha gukemura ahakiri ibibazo, ibyo ubuyobozi bwadusabye tugiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo ubugenzuzi buzage kuba twiteguye maze natwe tugire uruhare mu gukumira inkongi y’umuriro.”

Imibare igaragaza ko mu myaka itandatu ishize abantu bagera ku 164 bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro, 47 barapfuye, ndetse n’ubukungu burahatikirira.