Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Meya Kakooza Henry yasabye Aba-Dasso kurangwa n’ubunyangamugayo

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Kakooza Henry yasabye Aba-Dasso kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse n’indangagaciro mu mirimo yabo ya buri munsi birinda ibyaha birimo kwaka cyangwa kwakira ruswa.

Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabigarutseho kuri uyu wa 10 Nzeri 2026 ubwo habaga inama ihuza abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) n’ubuyobozi bw’Akarere baboneraho kwibutswa inshingano zabo no kurangwa n’imyitwarire myiza barushaho kwirinda ibikorwa byose bibahuza na ruswa.

Meya Kakooza Henry yavuze ko abantu bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’abaturage bakwiye kujya barangwa no kugira imyitwarire myiza, imyifatire n’imikorere myiza birinda ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano na ruswa; kuko ubugaragaweho agirwaho ingaruka nabyo.

Yagize ati “Mushinzwe kureberera abaturage, rero ntabwo bikwiriye kumva ngo mwebwe mushinzwe abaturage ko ari mwebwe muri kubagaragariza imyitwarire itari myiza mubaka ruswa n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko, uzabifatirwamo azajya ahanwa n’amategeko.”

Meya Kakooza ahamya ko umuntu urangwaho n’ibikorwa byo ruswa bivuze ko haba hari ibindi bikorwa biba bitemewe n’amategeko biba bihawe uburenganzira bwo gukoresha kandi mu by’ukuri bitakabaye byemererwa gukorwa,

Yagize ati “Iyo umuntu yatse ruswa biba bivuze ko hari ibintu bitemewe n’amategeko byahawe uburenganzira bwo gukoreshwa kandi bitakabaye bikoreshwa, rero birumvikanisha ko iyo ufashe ruswa ituma wirengagiza inshingano ukwiye gukora, rero turabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi mukora ka buri munsi.”

Bamwe mu bakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bavuga ko kurangwa n’imico myiza mu kazi ari ikintu cy’ingenzi cyane ndetse ko ruswa isenya itubaka kandi ko bakwiye kutarangwa n’imico nk’iyo.

Uwitwa Mutabaruka Jean Pièrre yagize ati “Nkatwe nk’abantu dushinzwe kureberera abaturage dukwiye kurangwa n’imyitwarire myiza tukirinda kwaka ruswa abo dukwiye kwitaho, cyane ko ruswa bigaragara ko atari nziza mu iterambere ry’Igihugu n’abaturage bacyo.”

Icyimpaye Rosine na we yagize ati “Ubuyobozi butwibukije inshingano zacu, butubwiye ko tudakwiye kuba turangwa n’imyitwarire itari myiza irimo kwaka ruswa ndetse n’indi mico itadukwiriye ahubwo tukarangwa n’indangagaciro n’ubunyangamugayo mu byo dukora cyane ko tureberera abanyarwanda.”

Mu Karere ka Nyagatare abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bashyizweho mu mwaka wa 2014 aho batangiye bangana na 82, kuri ubu bakaba bagera ku 162, muri bo abagabo ni 122 naho abagore bakaba 40.

Muri rusange abakozi b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bakabaye bagera kuri 293 kuko abagera ku 131 baje kuva mu nshingano zabo bitewe n’impamvu zitandukanye.