Litiro ibihumbi 102 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge mu Karere ka Nyagatare hamenwe litiro 102,067 z’inzoga zitujuje ubuziranenge hagamijwe guca ikwirakwizwa ryazo kuko byagaragaye ko biteza ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Iki gikorwa cyo kumena izi nzoga cyabaye kuri uyu wa 10 Kanama 2026, aho Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko kurwanya inzoga z’inkorano bisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage kugira ngo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bicibwe burundu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko kumena izi nzoga ari kimwe mu bisubizo bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Kumena inzoga z’inkorano ni igisubizo ku baturage bacu bijyanye no kwirinda izi nzoga zatwiciraga abaturage. Icyo rero bibasaba ni ubufatanye, yaba ubw’ubuyobozi ndetse n’abaturage, kuko ikintu cyose kigirira nabi abaturage kiba kigomba guhagurukirwa, kuko iyo umuturage agize ikibazo Akarere kaba gahombye, cyane ko umutungo dufite urenze ibindi ari abaturage.”
Visi Meya Matsiko avuga ko Akarere gakomeje gufata n’izindi ngamba zo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo n’izishobora kwinjizwa mu Rwanda ziturutse mu Gihugu cy’abaturanyi, zirimo Kanyanga n’izindi.
Yagize ati: “Dusanzwe dufite ibyo dukora mu bijyanye no gukumira inzoga ziva mu gihugu cy’abaturanyi zitujuje ubuziranenge, haba Kanyanga ndetse n’izindi. Ku mupaka tugira Imboni zidufasha kurinda umupaka kugira ngo hatinjizwa inzoga nk’izo z’inkorano n’ibindi.”
Yasabye kandi abafite inzoga zitujuje ubuziranenge bakizifite kuzishyikiriza inzego zibishinzwe hakiri kare, kuko abazafatwa bazikoresha cyangwa bazicuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazakurikiranwa bagahanwa; asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho zikiri gukoreshwa kandi bitemewe.
Bamwe mu baturage bavuze ko bishimiye igikorwa cyo kumena izi nzoga, bavuga ko zari zimaze guteza ibibazo bitandukanye mu miryango no mu buzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Uwitwa Nyagatare Vincent utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija yagize ati “Kwangiza izi nzoga tubyakiriye neza, buriya abantu bakuze bakunda akayoga gahiye rero abantu bakuru bazinywaga ariko mu by’ukuri, ku bwanjye nabonaga zangiza ubuzima bw’abaturage kuko hari abageraga murugo bakarwana, intonganya zidashira ndetse ugasanga n’ingo zirasenyutse.”
Naho Irarora Furaha, utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi cyane ku rubyiruko, ati: “Nk’urubyiruko iki gikorwa turakishimiye cyane kuko izi nzoga wasangaga urubyiruko ruri kuziyahuza, ariko ubu biratanga icyizere ko bagiye kongera kuba abantu. Abana bangirikaga cyane kubera izi nzoga, ubuyobozi bwahisemo neza gufata uyu mwanzuro wo kuzica.”
Ku rundi ruhande, Bapfaguheka Vincent, Umumotari mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko nubwo hari igihe abazicuruza bamuhaga akazi ko kujya kuzizana, atumva ko igikorwa cyo kuzimena no kuzica ari igihombo.
Yagize ati: “Ntabwo mpombye ahubwo ndungutse, nungutse Abanyarwanda benshi. Bajyaga bampa akazi nkibonera amafaranga, ariko impamvu numva nungutse ni uko hari Abanyarwanda benshi bari barishwe n’izi nzoga.”
Muri rusange, litiro 102,067 z’inzoga zitujuje ubuziranenge ni zo zamenwe, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bukomeje gukangurira abaturage kubigira ibyabo bakirinda gukoresha inzoga nk’izi ahubwo bagatanga amakuru agaragaza aho zikiri mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.