Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

kigo cya GS Rwabiharamba cyahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’asaga miliyoni 43Frw

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme no gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga, ikigo cya GS Rwabiharamba, mu Karere ka Nyagatare cyahawe bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga birimo imashini n’ibindi bitandukanye bigezweho bizajya bibafasha kuvumbura no guhanga udushya mu buryo bwa puratike ku bufatanye n’Igihugu cya Isiraheli kugira ngo ubumenyi bwa tekinoloji burusheho gutera imbere.

Guverinoma ya Isiraheli, ibinyujije muri Ambasade yayo mu Rwanda, yahaye Urwunge rw’Amashuri rwa Rwabiharamba ruherereye mu Karere ka Nyagatare ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni zisaga 43 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bo mu byaro kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye n’Umuryango STEM power Rwanda utanga uburezi ngiro muri Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubwenjenyeri n’Imibare mu Gihugu, birimo mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwigisha amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’amashanyarazi.

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Einat Weiss yavuze ko kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga ari amahirwe akomeye ku rubyiruko, kandi ko ibi bikorwa biza byunganira gahunda ya Leta y’u Rwanda ya 2050, aho buri munyeshuri agomba kuba afite ubumenyi bwo gukoresha imashini cyane ko ari bimwe mu bikorwa bashobora kuzabyaza inyungu mu gihe kizaza.

Yagiza ati: “Nishimiye kuba ndi hano muri kano Karere keza, tunejeje n’aho ibikorwa by’umushinga wa Stem bigeze kandi twizeye ko biri mu mujyo wa Repubulika y’u Rwanda ya 2050, aho buri mwana agomba kuba afite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane ko u Rwanda hari intambwe rumaze gutera mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ibi bikoresho rero bigamije kubafasha kongera ubumenyi kugira ngo ejo hazaza nabo bazabe abantu bakomeye bakoresheje tekinoloji.”

Ibikoresho byashyizwe mu byumba bibiri byagenewe kwigishirizwamo ayo masomo, birimo icyumba cyagenewe mudasobwa (Virtual Computer lab) n’ikindi cyigirwamo ibyerekeye amashanyarazi (Electronic Lab).

Ni igikorwa kigamije gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga, by’umwihariko abiga mu mashuri yo mu cyaro, aho amahirwe yo kurigeraho akiri make ugereranyije n’ayo mu mijyi.

Umuryango Stem Power Rwanda umaze kugeza ibikorwa byabo ku banyeshuri basaga 7,000 muri Africa, ni mu gihe mu Rwanda bamaze gufungura ibigo bigera kuri 12 mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro.

Umuyobozi wa Stem Power Rwanda, Espoir Serukiza , yagize ati: “Ikibanze nuko tugomba kugira abaturage bazi ubwenge, ibigo dusanzwe dukorana nabyo ni ibifite ubumenyingiro, Siyanse na Tekinoloji noneho ubumenyi bigishwaga mu mashuri asanzwe bakabasha noneho kubikora mu buryo bufatika muri siyanse zose, abanyeshuri bagenda bakora imishinga noneho ubumenyi bahabwa bukabafasha gushaka uburyo bakemura ibibazo byo muri sosiyete bakoresheje ubushakashatsi cyangwa se ubumenyi bafite.”

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko ibi bikoresho bigiye kubafasha kunguka ubumenyi kandi ko bigiye no gukuraho icyuho bajyaga bahura nacyo cyo kubura aho bakorera ubushakashatsi bwabo no gukora puratike.

Uwitwa Wibabara Sandrine wiga Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi, yagize ati: “Ibi byumba n’ibi bikoresho bigiye kudufasha mu kongera ubumenyi muri gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, kubona aho dukorera ubushakashatsi, ubusanzwe twajyaga tugorwa no kubona aho dukorera puratike kuko twari dufite imashini zidahagije ariko ubu bigiye kutworohereza.”

Kimwe na George Bush, na we yagize ati: “Stem igiye kudufasha byinshi harimo kwihangira imirimo dukoresheje ikoranabuhanga nyuma yo kunguka ubumenyi, iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kudufasha kugira uburyo buhoraho bwo gukora ubushakashatsi bityo turusheho kunguka ubumenyi.”

Umuyobozi w’Akarere  Kakooza Henry na we yagize ati: “Ubu turishimira ko muri aka kagari turimo ka Ndama dufitemo amashuri agera kuri 6, rero iyi gahunda ya Stem n’ibi bikoresho tubonye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo na Ambasade ya Isiraheli ije kunganira ibyo Leta ikora, tugize amahirwe ko iri shuri rihawe ibi bikoresho by’ikoranabuhanga, ibi bikoresho bigiye kujya bifasha n’abandi bana bo mu bindi bigo mu gihe bitaragezwa mu bigo byose; rero iyi gahunda ni ingirakamaro cyane ku banyeshuri.”

Mu Rwanda, iyi gahunda yakoranye n’ibigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye mu gushyiraho laboratwari zifasha abanyeshuri kuva ku bumenyi bw’inyigisho bakajya mu bikorwa bifatika.