Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye- Depite Rubagumya Emma
Depite Rubagamya Furaha Emma yibutsa ko iterambere ry’umugore wo mu cyaro ari inshingano za buri wese, mu rwego rwo kumvikanisha ko umugore wo mu cyaro akwiriye guhabwa amahirwe mu bikorwa byose bimuteza imbere cyangwa se bigamije kuzamura iterambere rye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Ukwakira ubwo mu Murenge wa Matimba haberaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo, umusingi w’impinduka zirambye” yibutsa abantu mu ngeri zitandukanye ko iterambere ry’umugore wo mu cyaro rireba buri muntu wese ufite inshingano abarizwamo.
Depite Rubagumya yagize ati: “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye, inzego za Leta, iz’ibanze, abikorera n’abafatanyabikorwa, twese turasabwa gukomeza korohereza umugore kubona amakuru, gukoresha ikoranabuhanga, kugera ku mari, amasoko, ubumenyi n’andi mahirwe amufasha kwiteza imbere.”
Yongeye ati: “Ni ngombwa kandi ko dukomeza gushyigikira ijwi ry’umugore wo mu cyaro rikumvikana mu igenemigambi, ingengo y’imari no mu byemezo bireba ubuzima bwe n’ubw’umuryango, ibi byose biradufasha cyane ko turi mu kwezi kw’igenamigambi. Rero turabasaba ko mu by’ukuri abagore nabo bagira uruhare kugira ngo ibyo bakeneye namwe byumvikane mu igenamigambi ndetse no mu kuzagena ingengo y’imari no mu gufata ibyemezo kandi ntabwo dushidikanya ko bizakunda kuko dufite abagore b’indashyikirwa kandi bafite uruhare rwiza mu mirimo itandukanye.”
Ibipimo bigaragaza ko mu Rwanda abagore kubakirwa ubushobozi ndetse bakaba bari mu nzego zitandukanye aho abagore 52.1% batuye mu cyaro, 56.3% bari mu mirimo y’ubuhinzi, mu miyoborere myiza abagore bagera kuri 33.7% mu Nteko Ishingamategeko; na 44.49% bari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse no mu bukungu bafitemo uruhare rufatika.
Mu bukungu abagore 55.6% bari mu mirimo inyuranye , 96% bagerwaho na serivisi z’imari, 84% bakoresha telefoni ngendanwa, 41.1% by’ingo ziyobowe n’abagore zikoresha ingufu z’amashanyarazi ndetse mu mibereho myiza 81.4% by’ingo ziyobowe n’abagore zifite amazi meza hafi yazo, ubukene mu miryango iyobowe n’abagore bwaragabanyutse bava kuri 39.5 mu mwaka wa 2017 bagera kuri 30.2 mu mwaka wa 2025.
Muri rusange mu rwego rwo gushimira abagore no kubagaragariza ko bashyigikiwe bamwe mu b’intangarugero bahawe ibitenge ndetse na matera aho muri rusange hatanzwe ibitenge bigera kuri 28 n’amatera 20.