Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Imiryango 200 iri kongererwa ubumenyi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Mu rwego rwo guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo no kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina, binyuze mu kubaka ubushobozi bw’imiryango ntangarugero hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, imiryango isaga 200 yatangiye guhugurwa hagamijwe kuyongerera ubumenyi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Bari kongererwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 14 Nzeri 2026 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango ukomeye kandi utekanye”, aho biteganyijwe ko abahugurwa bazahugurwa mu minsi itanu kuko azasozwa kuwa 18 Nzeri 2026.

Imiryango iri kongererwa ubumenyi ni imwe mu miryango yatoranyijwe isanzwe ibanye neza ndetse isobanukiwe neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo hagamijwe ko nabo bazajya bafasha abandi cyane cyane imiryango ibanye mu makimbirane guhinduka no kurushaho kumva neza ubusobanuro bw’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Batamuriza Mireille yashimiye imiryango iri guhugurwa kuba ari intangarugero, anabibutsa uruhare bakwiye kugira kugira ngo intego yo kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye igerweho.

Yagize ati: “Imiryango iri hano kuri uyu munsi ni imiryango yatoranyijwe hashingiwe ku kuba ibanye neza, rero ndabashimira ko mukomeje kurangwa n’indangagaciro mu miryango yanyu, gusa sinakibagirwa kubibutsa ko tugifite inshingano zo gukora kugira ngo turusheho kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye ushingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye mu miryango yacu.”

Bamwe mu bari guhugurwa bavuga ko kongererwa ubumenyi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango ari ikintu cy’ingenzi kuko ngo ari byo shingiro ry’umuryango ukomeye kandi utekanye.

Uwitwa Bapfakurera Faustin utuye mu Murenge wa Kiyombe, yagize ati: “Iyo abagize umuryango babanye neza cyane cyane umugabo n’umugore bituma bahorana umutekano hanyuma iterambere ry’urugo rikihuta ndetse abana babyaye nabo bakagira uburere bakomora ku babyeyi babo kuko baba babanye neza kandi buzuzanya.”

Mukashyaka Clenia utuye mu Murenge wa Karangazi na we yagize ati: “Kongererwa ubumenyi bizadufasha kurushaho gusobanukirwa neza icyo ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bivuze maze bidufashe kubyigisha abandi bityo bikemure ibibazo by’amakimbirane mu miryango hanyuma bitume habaho umuryango ukomeye kandi utekanye.”

Ni amahugurwa agamije kuzamura ubushobozi bw’imiryango rugero yatoranyijwe ku bijyanye no kuyobora ibiganiro ku kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango, hakoreshejwe uburyo mpinduramyumvire, Gushimangira uruhare rw’umuturage mu gutuma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rirushaho gushinga imizi mu mibereho y‘Abanyarwanda no
gutuma imiryango myinshi iba bandebereho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu kuryimakaza hagati y’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa mu miryango yabo no kubitoza abana babo bagakurana indangagaciro, imyitwarire n’amahame Nyarwanda.

Imiryango igera kuri 232 niyo iri guhugurwa no kongererwa ubumenyi ku ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, aho iri guhugurwa n’abagera kuri 18 babihuguriwe.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF yizera ko imiryango isobanukiwe neza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye byagabanya gatanya ziri kugenda zigaragara ku bwinshi.