Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Idamu ya Gatebe yatangiye gutunganywa

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kirebe, Umudugudu wa Gatebe bishimira ko ibikorwa byo gukura ibyatsi n’amarebe mu idamu ibafasha kubona amazi yo kuhira inka zabo byatangiye.

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2026, ubwo mu Karere habaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, Ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyije n’abaturage mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kirebe, Umudugudu wa Gatebe, wibanze mu gukura ibyatsi n’amarebe mu idamu yubakiwe abaturage ba Gatebe.

Abaturage bavuze ko bishimiye ko umuganda wabereye mu gace kabo by’umwihariko hakorwa idamu yabo, bavuga ko bigiye kubafasha kongera kubona amazi yo gukoresha ibikorwa byabo.

Uwitwa Ruzibiza Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Gatebe ya I, yagize ati: “Twishimiye ko igikorwa nk’iki cy’umuganda cyabereye hano mu rwego rwo kudufasha gukura ibyatsi n’amarebe byari byararengeye idamu yacu, kubera amarebe amazi yari yaratangiye gukama ariko ubu tugiye kongera kubona amazi tuvoma ndetse n’abafite amatungo biborohereze mu kuhira. Nyuma y’uko irengewe n’ibyatsi byivanze n’amarebe twasigaye dukoresha nayikondo bityo ugasanga hari umurongo munini abantu bategereje amazi ariko ubu idamu nirangira bizatworohereza nk’abaturage.”

Nsengiyumva Sylvestre, yagize ati: “Iyi damu idufitiye akamaro kanini cyane, mbere aborozi bajyaga bahifashisha mu kuhirira inka ndetse n’abashaka amazi yo gukoresha mu rugo bakahavoma, buriya amarebe ni ibyatsi binywa amazi cyane, rero bivanwemo bigashiramo byaba bivuze ko dufite amazi menshi yo gukoresha mu ngo zacu ndetse n’aborozi nabo bikaborohereza kubona amazi yo kuhira inka. Iki gikorwa gikozwe gisize hari igice gitunganyijwe kirimo amazi, ubu rero abantu bagiye gutangira kuvoma nta kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry yibukije abaturage ko iyo bubakiwe ibikorwaremezo aribo bakagombye kuba aba mbere mu kubibungabunga cyane ko aribo biba bifitiye akamaro,

Yagize ati: “Mukwiye kumva ko iyo mwubakiwe ibikorwaremezo ari mwebwe ba mbere muba mukwiye kubyitaho, nk’ubu iyo mubishyiraho umutima n’ubushake iyi damu ntabwo iba yararenzwe n’ibyatsi, mwakabaye mwarayitayeho bigitangira kuzamo cyane ko ari mwebwe igirira akamaro umunsi ku munsi. Nizeye ko ibikorwa byo kuyitunganya bitarangiriye aha ahubwo mu bushobozi bwanyu mugiye kujya mukora uko mushoboye kugira ngo mu minsi mike ibi byatsi bibe byashizemo idamu itunganyije.”

Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare ikwirakwizwa ry’amazi meza ribarirwa ku kigero cya 78% kuko mu ngo 160,435 izigera ku 125,139 ni zo bigaragazwa ko zagejejweho amazi meza.