Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ibiti by’imbuto ziribwa bisaga ibihumbi 10 bigiye guterwa mu bigo by’amashuri

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga ku bigo byiza bikikijwe n’ubusitani bwiza bubakururira umwuka mwiza wo guhumeka ndetse no kubafasha kujya babona imbuto zo kurya, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi-MINAGRI n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi-FAO batangije igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu bigo by’amashuri, bikaba biteganyijwe ko iki gikorwa kizarangira hatewe ibiti by’imbuto bisaga ibihumbi 10.

Iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu bigo by’amashuri cyatangijwe kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, aho ku ikubitiro iki gikorwa cyatangirijwe mu kigo cya GS Nyarupfubire giherereye mu Murenge wa Rwimiyaga haterwa ibiti bigera kuri 530 birimo avoka, amacunga, imyembe n’ibifenesi, mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kujya babona imbuto ziribwa bikabafasha kunoza ifunguro bagaburirwa ku ishuri n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Solange Uwituze yasabye abanyeshuri, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’inzego za Leta gushyiraho ingamba zigamije gufata neza ibi biti byatewe.

Yagize ati: “Uyu munsi duteye ibiti 530 birimo avoka, amacunga, imyembe ndetse n’ibifenesi, rero kugira ngo bizere neza hari icyo dusabwa, ubusanzwe ibiti byinshi dutera bijya byicwa n’imiswa, izuba n’amatungo abyona ariko bisaba ko mubigiramo uruhare, bambwiye ko muri abanyeshuri 1,672 n’abarimu 36, twese tugize uruhare mu kubungabunga ibi biti byakoroha cyane bijyanye n’umubare dufite, abana batatu bagiye bisimamira igiti kimwe, ibiti byose twateye byaba bitekanye. Turashaka ko ibiti twateye tutazasanga byarariwe n’umuswa cyangwa ngo byangirike; twese ni inshingano zacu kubibungabunga.”

Bamwe mu banyeshuri bavuze ko gutererwa ibiti mu kigo cyabo ari igikorwa cy’ingenzi cyane kuko bizabagirira akamaro igihe bizaba byeze, kimwe n’ubuyobozi bw’ikigo nabwo bwagaragaje ko bwishimiye igikorwa cyo gutererwa ibiti by’imbuto ziribwa kandi ko ari igikorwa cyari gikenewe.

Uwitwa Mugabo Heritier wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yagize ati: “Twari dukeneye ibiti kuko hano mu nyengero z’ikibuga hari harangaye, ibiti nk’ibi bizadufasha cyane mu gihe bizaba byeze tuzajya tubona imbuto zo kurya, kuba nta biti twari dufite kandi ari mu kigo cy’amashuri byasaga nabi ndetse byashoboraga kuduteza ibiza by’umuyaga kuko nta biti byo kuwuhagarika bihari. Uruhare rwacu nk’abanyeshuri ni ugukora uko dushoboye tukabirinda abashaka kubyangiza ndetse no mu gihe imvura itaragwa tuzajya tubivomerera tubyuhire.”

Umuyobozi w’ikigo cya GS Nyarupfubire witwa Kimenyi Joseph, yagize ati: “Hano kuri GS Nyarupfubire twari dukeneye ibiti nk’ibi cyane kuko dufite abantu benshi cyane bagera 1,672 b’abanyeshuri bakeneye ubuzima, bakeneye kurya neza, bakeneye izo mbuto kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza, ikindi ibi biti bizaturinda kugira ahantu h’ubutayu, ahantu ibiti biri haba hari ubuzima. Ingamba tugiye gushyiraho ni uko buri giti tugiye kujya tugishinga abana batatu bazajya bakitaho kandi twizeye ko nyuma y’umwaka tuzaba twatangiye kurwoherwa n’umusaruro w’imbuto.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare nabwo buvuga ko iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ikomeje kandi ko izava mu bigo by’amashuri ikanagera mu baturage basanzwe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yagize ati: “Gahunda dufite ni uko nyuma yo gutera ibi biti by’imbuto mu bigo by’amashuri tugomba no kubigeza ku baturage basanzwe, rero icyo dusaba aba banyeshuri ndetse n’abandi muri rusange bazabona ibi biti ni ukubibungabunga bakabyitaho kugira ngo mu gihe cy’umwaka bazabe batangiye kubibyaza umusaruro.”

Muri rusange iki gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, biteganyijwe ko mu Karere ka Nyagatare hazaterwa ibiti by’imbuto bisaga ibihumbi 10 bigaterwa mu bigo by’amashuri bigera kuri 25 byatoranyijwe.