Ibiti bisaga ibihumbi 16 byatewe i Nyagatare ku bufatanye n’ingabo z’Igihugu
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iterwa ry’amashyamba no kurengera ibidukikije, mu Karere ka Nyagatare hatewe ibiti bingana 16,200 biterwa ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.
Ibi byabaye mu gikorwa cy’umuganda wahuje ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda hamwe n’abaturage ba Nyagatare, mu Murenge wa Karama, Akagari ka Kabuga kuri uyu wa 24 Ugushyingo haterwa ibiti by’ishyamba bisaga ibihumbi 16 kuri hegitari zigera kuri 16.
Iki gikorwa cy’umuganda kitabiriwe na Major General Paul Muhanguzi wari intumwa z’ingabo za Uganda (UPDF), mu butumwa bwe yagarutse ku kamaro ku bufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda na Uganda mu guhangana n’ibibazo bikunze kwibasira ibidukikije no gukomeza kubibungabunga.
Yagize ati: “Ubufatanye nk’ubu ni ingenzi cyane kandi bufite akamaro gakomeye, kurengera ibidukikije ni inshingano zacu twese, turashishikariza abaturage kwita kuri ibi biti kuko bibafitiye akamaro, rero iki gikorwa cyo gutera ibiti cyagaragaje ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya Uganda n’u Rwanda, kurengera imitungo kamere bisaba ubufatanye mu nzego zitandukanye kugira ngo ibidukikije birusheho kubungwabungwa.”
Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, General Ruki Karusisi uyobora Diviziyo ya Gatanu mu ngabo z’u Rwanda na we yagize ati: “Inshingano zacu nk’ingabo ntizigarukira gusa ku kurinda umutekano, ahubwo dufite n’inshingano mu iterambere ry’abaturage, iki gikorwa ni ikimenyetso cyo gukomeza kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’ingabo zacu ndetse no gufatanya n’abaturage gukora ibikorwa bigamije iterambere.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa na we wari uri muri uyu muganda yasabye abaturage kwita no kubungabunga ibiti byatewe.
Yagize ati: “Uyu munsi duteye ibiti 16,200 ku buso bwa hegitari 16, iki gikorwa ni umusanzu ukomeye mu kubungabunga ibidukikije, inshingano zacu zirakomeje, tugomba kubyitaho no kubibungabunga kugira ngo bikure neza, rero abaturage birabareba kubungabunga ibi biti bakabigira ibikorwa byabo bya buri munsi.”
Si ubwa mbere iki gikorwa cyo gutera ibiti ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda kibaye kuko mu bihe byashize ingabo z’u Rwanda nazo zagiye muri Uganda zifatanya nazo gutera ibiti.