Dufitiye ideni abaturage -Meya Kakooza, akimara gutorwa
Umuyobozi w’Akarere Kakooza Henry ubwo yari amaze kuba umuyobozi w’Akarere yavuze ko abayobozi bose batowe ari amadeni y’abaturage babatoye bityo ko bakwiye kuzirikana ko bafitiye abaturage ideni kandi rigomba kwishyurwa.
Meya Kakooza ashimangira ko abayobozi ari abakozi n’abaturage kuko ngo badahari ngo babatore ntacyo byamara, ati: “Abayobozi turi abakozi b’abaturage badutora, badahari ntacyo twaba turi gukora, rero ni ngombwa ko twumva ko turi amadeni yabo kuko mu gihe tutarabageza ku byo badutoreye tuba tukibafitiye ideni.”
Meya Kakooza Henry yaboneyeho kongera gusaba komite nyobozi yose bagiye gufatanya kuyobora Akarere ka Nyagatare kumva ko bagiye gukorera abaturage aho gukoresha umwanya wabo mu nyungu zabo.
Yagize ati: “Bayobozi bagenzi banjye twese hamwe dufatanye twumve ko dufitiye ideni abaturage, rero turasabwa kuba abakozi bakorera abaturage dukora ibikorwa bigamije iterambere ryabo aho gukora ibijyanye n’inyungu zacu.”
Yongeye ati: “Turi amadeni y’abaturage, ibyo badusaba kubakorera ni byinshi, rero kugira ngo tubashe kwishyura amadeni ni uko tubakorera ibikorwa bibaganisha ku iterambere no kurushaho kugira imibereho myiza.”
Uretse kuba Meya Kakooza Henry yabigarutseho, na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Kabagamba Wilson nawe yagize icyo abivugaho agira ati: “Abaturage batugiriye icyizere badukeneyeho imbaraga n’umurava mu gukora ibikorwa bibateza imbere, dufite umukoro rero wo gukora kandi dufite inshingano zo gutangira gushyira mu bikorwa uyu mukoro nonaha, ideni dufitiye abaturage iki nicyo gihe cyo gutangira kuryishyura kandi nizera ko dufatanyije byoroshye kubigeraho.”
Meya Kakooza Henry yakomeje ashimira abaturage babagiriye icyizere, abizeze ko bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere bijyanye na gahunda y’iterambere ry’Igihugu, rero dufite gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo umukuru w’Igihugu yijeje Abanyarwanda.
Yagize ati: “Turashimira abaturage batugiriye icyizere bakadushyira mu nshingano, rero nk’uko hari gahunda yo gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere bijyanye na gahunda y’iterambere ry’Igihugu, rero dufite gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo umukuru w’igihugu yijeje abanyarwanda. Dufite umukoro wo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyane ko ari hamwe mu hantu hari amahirwe muri aka Karere bityo bikadufasha kurushaho kuba icyigega cy’Igihugu mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.”