Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Bushoga FC yegukanye igikombe mu irushanwa ry’abatarabigize umwuga

Ikipe ya Bushoga FC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe y’abatarabigize umwuganihabwa ibihumbi 300 Frw n’igikombe, mu gihe abakinnyi bayo bavuga ko bishimiye intsinzi kandi ko amarushanwa nk’aya abafasha gukomeza guteza imbere impano zabo no kwirinda ingeso mbi zirimo kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kubangiriza ahazaza.

Iri rushanwa ryasorejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2026, kuri Sitade ya Nyagatare, rikaba ryari ryaratangiye tariki ya 16 Kanama 2026, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe y’abatarabigize umwuga yo muri aka Karere agera ku 8.

Ryateguwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko ndetse n’abandi bafite impano mu mupira w’amaguru gukomeza kuziteza imbere, ari na ko hifashishwa siporo mu gutanga ubutumwa kuri gahunda zitandukanye za Leta zirimo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Bushoga FC ni yo yegukanye umwanya wa mbere, ihabwa igihembo cy’ibihumbi 300Frw n’igikombe.

Elite Worriors FC yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na Bushoga FC ibitego 5-3, ihabwa ibihumbi 200 Frw, naho Hope FC iba iya Gatatu nyuma y’uko itsinze Ikipe y’abakozi b’uruganda rw’Inyange ibitego 6-2, ihabwa ibihumbi 100 Frw.

Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ni Iriho Confiance, ukinira Bushoga FC, akaba ari na we watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura iri rushanwa, barimo Praise Construction Co. Ltd, Rwanda NGO’s Forum, Hope Iwacu Initiative ndetse n’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amakipe y’Abatarabigize Umwuga mu Karere ka Nyagatare.

Yasabye abitabiriye iyi mikino isoza gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse bagatanga amakuru ku gihe igihe babonye ahantu bikigaragara.

Yagize ati: “Turabasaba gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, kandi igihe mubonye ahantu bikigaragara mukwiye gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hafatwe ingamba.”

Matsiko yavuze ko umuntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge atabasha gukora ibikorwa bimuteza imbere, haba mu mupira w’amaguru cyangwa mu buzima busanzwe.

Yongeraho ko siporo ari umuyoboro mwiza wo gukangurira urubyiruko kugira imyitwarire myiza, kwirinda ihohoterwa no kubungabunga ubuzima, harimo no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iriho Confiance yavuze ko yishimiye cyane kuba ikipe ye yegukanye igikombe, ati: “Ndishimye cyane kuba twashoboye kwegukana igikombe. Ni umusaruro w’imbaraga twashyize mu mikino yose, kandi ndashimira bagenzi banjye kuko twakoranye nk’ikipe. Amarushanwa nk’aya adufasha gukomeza gukina, guteza imbere impano zacu no kugira ubunararibonye.”

Iriho yavuze kandi ko ubutumwa bahawe bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge ari ingenzi ku rubyiruko, cyane cyane ku bakinnyi bafite intego yo kuzamura urwego rwabo.

Mwizerwa Lambert na we ukinira ikipe ya Bushoga, yagize ati “Ubutumwa twahawe tugomba kubushyira mu bikorwa. Umuntu ushaka gutera imbere muri siporo agomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bishobora kumwangiriza ubuzima. Twe tugomba gukoresha siporo nk’inzira yo kwiteza imbere no gufasha Igihugu.”

Iri rushanwa ryasojwe Bushoga FC yegukanye igikombe n’ibihumbi 300 Frw, Elite Worriors FC ikaza ku mwanya wa kabiri ihabwa ibihumbi 200 Frw, naho Hope FC ikaba iya gatatu ihabwa ibihumbi 100 Frw.