Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyagatare bakina umukino wa Sitting Volley ball bishimira kuba baratekerejweho bagahabwa ibikenewe kugira ngo nabo bajye babasha kwidagadura, ibintu bavuga ko byabafashije kwiteza imbere no kuva mu bwigunge bajyaga bagira batarabona aho bakinira umukino nk’abafite ubumuga.

Aba bakinnyi bakina umukino wa Sitting Volleball w’abafite ubumuga  bavuze ko bishimira ko bahawe aho kwidagadurira.

 

Uwitwa Bisangwa Jean de Dieu, yagize ati: “Twishimira ko ubuyobozi bwacu budushyigikira, turashima umukuru w’Igihugu cyacu warebye akabona ko abantu bose bakwiye kugera ku iterambere kimwe n’abafite ubumuga, twishimira ko ibikorwaremezo byose byubatswe bibutse n’ahantu abantu bafite ubumuga bagomba kwidagadurira, nkatwe dufite ubumuga siporo ni nk’umuti kuko idufasha kugorora no kunanura ingingo ndetse bituvana mu bwigunge kuko iyo turi kumwe n’abandi bituma twumva natwe turi nk’abandi, uretse ibyo kandi tubasha no kubona amafaranga adufasha kwiteza imbere aturutse mu mikino dukina.”

Nshimiyimana Elie na we yagize ati: “Kuba twarahawe ikibuga dukoreraho siporo byadufashije kwivana mu bwigunge, mu myaka yashize abantu bumvaga ko umuntu ufite ubumuga adashoboye rimwe na rimwe akanahezwa ariko ubu kubera Leta nziza iyo myumvire ntigihari, uyu mukino nwumazemo imyaka itatu, nageze kuri byinshi mbikuye muri uyu mukino kuko iyo nagiye gukina bampa amafaranga, ayo mafaranga amfasha mu bikorwa byanjye bya buri munsi bitandukanye na mbere nkiri mu bwigunge ubwo najyaga gusabiriza ku muhanda.”

 

Kimwe na Twizeyimana Pascal wo mu Murenge wa Kiyombe agira ati: “Imikino y’abafite ubumuga ifite akamaro cyane ku bantu bafite ubumuga kubera ko yatumye tuva mu bwigunge no kwivana aho bamwe bari baraduhejeje batwita abadashoboye ariko iyi mikino yatugaruriye agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kuba mu miyoborere myiza icyiciro cy’abafite ubumuga cyarahawe agaciro,

Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu kuba mu miyoborere myiza icyiciro cy’abafite ubumuga cyarahawe agaciro aho ari icyiciro cyihariye cyitabwaho mu buryo bw’umwihariko, kuba hari ikibuga kibafasha gukora siporo ni ibintu bibafasha kwivana mu bwigunge ndetse bibafasha no kwitegura imikino ya Sitting Volleyball bitabira buri mwaka bityo bikaborohereza kubona amafaranga abafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.”

 

 

Uyu munsi mu Karere ka Huye, hasojwe imikino yahaberaga mu gihe cy’iminsi ibiri muri shampiyona ya sitting volley ball icyiciro kibanza. Iyi mikino ya sitting volley ball ikinwa n'abantu bafite ubumuga.   Ikipe y’Akarere ya sitting volley ball mu bagabo yitabiriye iyi mikino mu gace kabanza, ikina n’andi makipe, seti zatinzwe mu buryo bukurikira, Akarere ka Nyagatare 3- 0 UR Rukara Akarere ka Nyagatare 3-1 Akarere ka Rwamagana Akarere ka Nyagatare 0-3 UR- Nyagatare.