Abagore 30% bagize Inama Njyanama barajwe ishinga no kugira umuryango ushoboye
Abagore batanu batorewe guhagararira abandi mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare barajwe ishinga no kurangwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko bakibanda ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, gukumira amakimbirane no guteza imbere imibereho myiza y’abagore n’abana.
Ibi byabaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, mu matora yabaye hagamijwe kubona abajyanama batanu b’abagore bagize 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare.
Abatowe bavuga ko ikibarabaje ishinga ari ukuzamura imyumvire y’abaturage, kugira umuryango utekanye utarangwamo n’amakimbirane kuko ari bimwe mu bituma umuryango uhinduka ushoboye, ndetse bakazaharanira imibereho myiza y’abaturage.
Kabanyana Kalisa Henriette akaba ariwe watowe arusha abandi bane batoranywe kuko yagize amajwi 265, avuga ko azibanda ku gukangurira imiryango kubana neza, bakabana mu bwumvikane no kubafasha kumenya kwikemurira ibibazo bitaragera ku rwego rwo guteza amakimbirane cyane ko ngo urugo rurimo amakimbirane imibereho myiza y’umuryango ihatikirira.
Yagize ati: “Umuryango utekanye ni wo nshyize imbere, kuko ari wo shingiro ry’iterambere. Tuzafatanya n’abaturage gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imiryango, dushishikarize buri wese kugira uruhare mu kubaka umuryango urangwa n’urukundo, ubwubahane n’ubwumvikane kugira ngo intego yacu y’imibereho myiza mu baturage ibashe kugerwaho.”
Umubyeyi Mupenzi Vanessa waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 255 na we yagize ati: “Umugore afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu. Tuzaharanira ko abagore barushaho kugira ijambo mu bibakorerwa, bakagira ubushobozi bwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu gufata ibyemezo bigamije imibereho myiza y’imiryango yabo.”
Tumukunde Chantal Josephine wagize amajwi 237, yagize ati: “Amakimbirane mu muryango agira ingaruka ku bawugize bose, cyane cyane abana. Tuzashishikariza imiryango kuganira, gukemura ibibazo mu bwumvikane no kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kuko umuryango utekanye utangirira ku myitwarire y’abawugize.”
Ku mwanya wa kane haje Abatoni Sconia n’amajwi 228, mu butumwa bwe yagize ati: “Tuzakorana n’abaturage, cyane cyane abagore, kugira ngo ibibazo bafite bigaragazwe kandi bishakirwe ibisubizo. Guhagararira abandi bisaba kubatega amatwi, kumenya ibyo bakeneye no guharanira ko ibyifuzo byabo bigira aho bigera.”
Kampire Delphine na we watsinze ku mwanya wa Gatanu, aho yatowe nk’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere n’amajwi 221, na we yagize ati: “Iterambere rirambye ritangirira mu muryango. Tuzashishikariza ababyeyi n’urubyiruko kubaka umuco wo kubahana, gufashanya no gukemura ibibazo mu mahoro hagamijwe kubakira ubushobozi umuryango mugari Nyarwanda bityo twubake umuryango utekanye kandi ushoboye.”
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bagirishya Pièrre Claver, yashimiye abagore batowe, abibutsa ko bahawe inshingano zo guhagararira abaturage babatoye no guharanira inyungu zabo.
Yabasabye kuzarangwa n’umurava, bakarushaho gukora ibikorwa biteza imbere Akarere n’Igihugu muri rusange, by’umwihariko bagaharanira iterambere ry’abagore bahagarariye.
Yagize ati: “Mutowe kugira ngo mugire inshingano mukora kandi muharanire inyungu z’abaturage babatoye. Turabasaba kuzarangwa n’umurava, mugakora ibikorwa biteza imbere Akarere n’Igihugu muri rusange, ndetse mugaharanira iterambere n’imibereho myiza by’abo muhagarariye.”
Muri rusange mu bagore 13 bari bariyamamarije gutorwamo 30% y’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, hatowemo abagera kuri batanu bijyanye n’uko bagendaga barushanwa amajwi, uwahagarariye abandi yabaye Kabanyana Kalisa Henriette n’amajwi 265, Umubyeyi Mupenzi Vanessa aramukurikira n’amajwi 255, Tumukunde Chantal Josephine n’amajwi 237, Abatoni Sconia n’amajwi 228 na Kampire Delphine n’amajwi 221.