Mu muganda udasanzwe wo kurwanya udukoko twa nkongwa mu bigori ku butaka buhuje bwa Kagitumba, Matimba,haterwa imiti yica iyi nkongwa, kuri uyu wa 7/11/2018, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Rurangwa Steven yifatanyije n'abahinzi bo muri koperative ya KABOKU (Koperative y'Abahinzi-Borozi bo mu Kibaya cy'Umuvumba) muri uyu muganda anakangurira abaturage guterera rimwe uyu muti kugira ngo bahashye iyi nkongwa.

 

Umuyobozi w’Akarere wungiriye yasabye abahinzi ko,mu rwego rwo kurengera umusaruro iki kibaya gisanzwe gitanga, iyi nkongwa ihashyirizwa rimwe kugira ngo itagira aho yimukira kandi ko abahinzi bose bagomba guterera umuti rimwe kugira ngo iyi nkongwa itabona uko ikwirakwira.

 

Iki kibaya cy' Umuvumba gihuriweho n’Umurenge wa Matimba kuri zone ya Kagitumba na Rwentanga n’Umurenge wa Musheri ,kuri zone ya Nyagatabire, cyuhirwa kuri hegitari 900, hegitari 606 zihinzweho ibigori naho hegitari 185 zagaragayemo iyi ndwara ya nkongwa mu murenge wa Matimba, ariko n’abaturage bo mu yindi mirenge yagaragaramo iyi nkongwa barasabwa kwegera abashinzwe ubuhinzi muri iyo mirenge kugira ngo babagire inama y’umuti batera n’uko bawutera kugira ngo wice iyi nkongwa.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*